Abakobwa bavuga ko ari beza mu Rwanda baseka neza ndetse bateye neza ngo nibo bisabiye Kayitare kuba umwami wa ba Slay Queen kuko ariwe ubikwiye

Abakobwa bavuga ko ari beza mu Rwanda baseka neza ndetse bateye neza ngo nibo bisabiye Kayitare kuba umwami wa ba Slay Queen kuko ariwe ubikwiye

Abakobwa babiri harimo uwitwa ISIMBI Belinda wahamije ko azwiho kuba ateye neza akanaseka neza kurusha abandi bakobwa bo mu Rwanda ndetse na Rabia washimangiye ko mu Bwiza nta mukobwa wo mu Rwanda wamuhiga,babyemeje ubwo bari kumwe na Kayitare Wayitare Dembe uzwi nk’Umwami w’Aba-Slay Queen.

Ni mu kiganiro kirambuye uyu muhanzi uzwi nk’Umwami w’Aba-Slay Queen yagiranye n’igitangazamakuru gikorera kuri Youtube kizwi nka ’VIPI Rwanda’,aho yarakikijwe ku mpande ze zombi n’aba bakobwa babiri ’Belinda na Rabia’ .

Uyu muhanzi asobanura impamvu nyamukuru ari kumwe n’aba bakobwa,yavuze ko ubusanzwe bahorana kuko bameze nk’umuryango,ariko impamvu nyamukuru ikaba yari iyo kwishimira igikorwa bari bakoze cyo gutaha amashusho y’indirimbo ye yise ’Slay Queen’ yari yashyize hanze ndetse ikaba igaragaramo aba bakobwa nabo biyemereye ko ari Aba-Slay Queen.

Ku ruhande rw’aba bakobwa barimo uwiyemera ku bwiza bwe n’undi wiyiziho gutera neza no guseka neza kurusha abandi,biyemereye bo ubwabo ko bari mu basabye Kayitare Wayitare Dembe kuba Umwami w’Aba-Slay Queen bose bo mu Rwanda ngo kuko ari we babonaga abikwiye.

Muri iki kiganiro cy’iminota 40,Rabia na Belinda bavuze ko uburyo ba-Slayingamo byiyubashye ndetse batangaza n’agaciro imyambaro n’Ingohe z’inkorano bari bambaye bihagaze,aho Rabia yavuze ko ikanzu yari yambaye ihagaze agaciro k’Amadorali 50 mu gihe Belinda we yavuze ko ihagaze amafaranga y’u Rwanda Ibihumbi 35 ’35,000 Rfws’,ndetse Ingohe zo buri umwe akaba yari yambaye izihagaze agaciro k’amafaranga y’u Rwanda Ibihumbi  ’50,000’ Rfws’.

Ni ikiganiro kiryoshye kandi giteye amatsiko uyu muhanzi n’abakobwa 2 biyita aba-Slay Queen bagiranye na ’VIPI Rwanda’ utagakwiye gucikwa,kuko haba Imisubirize,Imyambarire ndetse n’Imyifatire byabo birasamaje.

Umukobwa wiyemera ko ari we mwiza mu...

Abakobwa bavuga ko aribo beza mu Rwanda