Abantu 88 bafatiwe mu bukwe barenze ku mabwiriza

Abantu 88 bafatiwe mu bukwe barenze ku mabwiriza

Abantu 88 bafashwe na Polisi bari mu bukwe bari kwiyakira, barenze ku mabwiriza yo kwirinda icyorezo cya Covid-19, agena ko bagomba kuba bipimishije kandi bahanye intera.

Bafatiwe mu busitani bw’i Nyamirambo bwitwa “Green Mountain Biking Garden” aho usibye abageni abandi bose nta n’umwe wari wipimishije Covid-19.

Umubare munini w’abari bitabiriye ibi birori byo kwiyakira ni Abayisilamu, uretse no kuba batari bipimishije Covid-19 bari bicaye begeranye badahanye intera.

Amabwiriza aheruka y’Inama y’Abaminisitiri agena ko ibikorwa byose bihuriza abantu mu busitani cyangwa se ahandi hashobora kubera amakoraniro mu buryo bwa rusange, ntibigomba kurenza 30% by’ubushobozi bwo kwakira abantu bw’aho bateraniye kandi hubahirizwa amabwiriza yo kwirinda Covid-19.

Akomeza avuga kandi ko ‘abitabiriye icyo gikorwa bagomba kuba bafite icyemezo cy’uko bipimishije Covid-19 iminsi itatu mbere y’uko icyo gikorwa kiba’.