APR FC yongeye kunanirwa gutsinda AS Kigali

APR FC yongeye kunanirwa gutsinda AS Kigali
Ikipe ya APR FC kuri iki cyumweru, yongeye kugwa miswi y’igitego 1-1 na AS Kigali bari bahuriye mu mukino wa gicuti.

Aya makipe yombi azaserukira u Rwanda mu mikino Nyafurika (APR FC muri CAF Champions league, AS Kigali muri CAF Confederation Cup), yaherukaga gukina undi mukino wa gicuti wabereye i Shyorongi, na wo warangiye anganya igitego 1-1.

APR FC yarangiye yataka ni yo yafunguye amazamu mbere, ku gitego yatsindiwe na Nsanzimfura Keddy. Hari ku munota wa kane w’umukino, ku mupira yari ahawe na Danny Usengimana.

Iki gitego cya Keddy ni cyo cyatandukanyije impande zombi mu minota 45 ya mbere y’umukino.

AS Kigali yishyuye igitego yari yatsinzwe ku munota wa 88 w’umukino, ibifashijwemo na Shaban Hussein bita Tchabalala.

like
0
dislike
0
love
0
funny
0
angry
0
sad
0
wow
0