Barindwi barimo Sugira Ernest wavunitse, bakuwe mu bajya mu mwiherero w’Amavubi

Barindwi barimo Sugira Ernest wavunitse, bakuwe mu bajya mu mwiherero w’Amavubi

Abatoza b’ikipe y’igihugu Amavubi bayobowe na Mashami Vincent nk’umutoza mukuru, babwiye bamwe mu bakinnyi bari bahamagaye ko urwego rwabo ruri hasi, bityo ko bagomba kuguma mu makipe yabo, kandi Amavubi arasubira mu mwiherero kuri uyu wa mbere.

Nyuma y’umwiherero wa mbere w’ikipe y’igihugu Amavubi, abakinnyi bagahabwa ikiruhuko, kuri uyu wa mbere ikipe y’igihugu irasubira mu mwiherero wo gukomeza gutegura imikino iteganyijwe.

Mu bakinnyi bari bahamagawe mu mwiherero wa mbere, hari abagaragaje urwego ruri hasi kurusha baganzi babo, ari nayo mpamvu abatoza b’ikipe y’igihugu bahise babwira abakinnyi batandatu ko batari bukomezanye mu rugamba bafite, undi umwe akaba yaragize imvune.

Iradukunda Eric Radu (14) ari mu badasubira mu mwiherero

Abo bakinnyi batandatu batajya mu mwiherero w’Amavubi kubera urwego ruri hasi bagaragaje, ni:

1. Bayisenge Emery (As Kigali FC)
2. Ndekwe Felix (As Kigali FC)
3. Kalisa Rashid (As Kigali FC)
4. Usengimana Faustin (Police FC)
5. Iradukunda Eric (Police FC)
6. Bizimana Yannick (APR FC)

Mu gihe undi mukinnyi utari bujye mu mwiherero kubera imvune, ari rutahizamu Sugira Ernest wavunikiye mu myitozo y’iyi kipe y’igihugu.

Bikaba bitegganyijwe ko Amavubi yongera gusubukura imyitozo uyu munsi, nyuma yo kubanza gupimwa icyorezo cya Covid-19, bakajya bakorera kuri Sitade ya Kigali i Nyamirambo kuko ari naho bazakinira na Cape Verde mu kwezi gutaha kwa 11.

Emery nawe urwego ngo ruri hasi
Rashid nawe ntari busubire mu mwiherero w'Amavubi