Bizimana Yannick yirukanwe ataragera mu mwiherero wa mavubi ngo Umutoza yabonye ntakigenda

Bizimana Yannick yirukanwe ataragera mu mwiherero wa mavubi ngo Umutoza yabonye ntakigenda

Ikipe y’Igihugu ‘Amavubi’ yari imaze icyumweru kimwe mu kiruhuko, irasubukura umwiherero kuri uyu wa Mbere yitegura imikino ibiri izahuramo na Cap-Vert mu kwezi gutaha mu gushaka itike ya CAN 2021 izabera muri Cameroun mu 2022, yasezereye abakinnyi 6 barimo Bizimana Yannick wa APR FC wari utaragera mu mwiherero.

Amavubi yatangiye umwiherero tariki ya 9 Ukwakira, abakinnyi bahabwa ikiruhuko nyuma y’iminsi 10, tariki ya 19 Ukwakira 2020.

Iyi kipe y’Igihugu irasubira i Nyamata kuri uyu wa Mbere, kongera gusubukura imyotozo ikorera kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo no mu Bugesera.

Mashami Vincent wari umaze igihe akorana n’abakinnyi 23, uyu munsi arakira abakinnyi 10 ba APR FC bari bamaze iminsi bari mu mwiherero.

Umutoza w’ikipe y’Igihugu yasezereye abakinnyi 6 bagaragaje urwego ruri hasi mu myitozo ibanza, barimo Emery Bayisenge myugariro wa AS Kigali, Ndekwe Félix, Iradukunda Eric, Usengimana Faustin, Bizimana Yannick na Kalisa Rachid.

Bizimana Yannick rutahizamu wa APR FC yasezerewe mu ikipe y’Amavubi ataragera mu mwiherero, bivugwa umutoza yabonye urwego rwe ruri hasi mu mikino ibiri iyi kipe y’ingabo z’igihugu yakinnye na AS Kigali.

Biteganyijwe ko abakinnyi 28 bitabira umwiherero babanza gupimwa COVID-19 mu gikorwa kibera ku cyicaro cya FERWAFA i Remera kuri uyu wa Mbere.

Amavubi azabanza kwakirwa n’Ikipe y’Igihugu ya Cap-Vert tariki ya 11 Ugushyingo mu gihe umukino wo kwishyura uzabera i Kigali tariki ya 17 Ugushyingo 2020.

U Rwanda ni urwa nyuma mu itsinda F n’amanota 0, nyuma yo gutsindwa na Mozambique ibitego 2-0 ndetse na Cameroun igitego 1-0 mu mikino ibiri imaze gukinwa, yombi yabaye mu Ugushyingo 2019.

Cap-Vert ifite amanota abiri inyuma ya Cameroun na Mozambique zifite amanota ane, ni nyuma yo kunganya n’ibihugu byombi ubusa ku busa n’ibitego 2-2.