Burundi: Umucamanza uzira kwicara mu ntebe y’umukuru w’igihugu yongeye kwitaba urukiko

Burundi: Umucamanza uzira kwicara mu ntebe y’umukuru w’igihugu yongeye kwitaba urukiko
Umucamanza Égide Nahayo, wahoze ari perezida w’urukiko rwisumbuye rwa Rumonge (mu majyepfo y’iburengerazuba bw’u Burundi) akaba yarahoze ari umucamanza w’Urukiko rw’Ubujurire rwa Bujumbura, kuri uyu wa Gatanu ushize yongeye kwitaba abacamanza b’urukiko rw’ikirenga aho mu byo azira harimo kwicara mu ntebe y’umukuru w’igihugu.

Abunganira uregwa bazagaragaje inenge ibuza gukemura ibibazo by’uru rubanza nko kuba uyu mucamanza uzira kwicara mu ntebe y’umukuru w’igihugu yararekuwe by’agateganyo kuva muri Nyakanga ariko agakomeza gufungwa.

Urubanza rw’umucamanza Égide Nahayo rwari rwateguwe kuwa gatanu mu rwego rwo kugira ngo yiregure imbere y’urukiko, nk’uko umwe mu begereye umuryango we yabitangarije SOS Médias Burundi.

Abamwunganira ariko ntibifuje kujya mu mizi ahubwo bahitamo kubanza gukemura ikibazo cyo kuba umukiriya wabo yaremerewe kurekurwa by’agateganyo ku itariki 13 Nyakanga ariko akaba agifunze.

Maître Bonaparte Niyubahwe, umwe mu bamwunganira yagize ati: “Ntidushobora kujya mu mizi ya dosiye mbere y’uko arekurwa. Agomba kwitaba urukiko yidegembya.”

Uyu munyamategeko avuga ko atumva uburyo umucamanza yisubiye ku cyemezo cyo kumurekura. “Umukiriya wanjye yarekuwe nyuma yo kwishyura amafaranga asabwa. Ariko hashize igihe, ategeka ko yongera gufatwa ".

Ku wa gatanu, akimara kwitaba umucamanza, Égide Nahayo yari yabanje gusaba kuvugana n’umushinjacyaha ushinzwe dosiye ye, undi amusaba ko icyo yifuza kubaza yakinyuza mu ibaruwa.

Imbere y’umucamanza, yabwiye urukiko ko adashobora na gato kwisobanura ku birego "by’ibinyoma". Kuri we, ngo ibyo bamurega ntabwo ari icyaha.
Uyu akurikiranweho ibyaha bibiri, kwishyira mu mwanya w’imirimo utari uwe no gusuzugura Umukuru w’igihugu.

Yatawe muri yombi muri Mutarama 2019 azira kwifotoreza mu ntebe ya nyakwigendera Perezida Pierre Nkurunziza nyuma y’inama y’Inama umukuru w’igihugu yari amaze kugirana n’Inama Nkuru y’Ubucamanza.

Nk’uko umwe mu bagize umuryango we abitangaza, ngo umucamanza arazira amakimbirane yari hagati ye na bamwe mu bamukuriye icyo gihe.

like
0
dislike
0
love
0
funny
0
angry
0
sad
0
wow
0