Burundi:Ubukwe bwabereye mu bitaro nyuma yuko umusore akoze impanuka(AMAFOTO)

Burundi:Ubukwe bwabereye mu bitaro nyuma yuko umusore akoze impanuka(AMAFOTO)

Aka ni agashya kabereye mu gihugu cy’u Burundi mu ntara ya Kirundo aho umukwe witwa Gabin Ndayizigiye akoze impanuka akerekezwa igitaraganya mu bitaro bya Kirundo ,noneho itariki yari iteganijwe ko izaberaho ubukwe igera akiri mubitaro birangira akoreyemo ubukwe.

Kuwa itariki 30 Kamena nibwo Gabin yakoze impanuka ikomeye ,gusa Imana ikinga akaboko nyuma yihutishwa kugezwa kwa muganga mubitaro bya Kirundo kuko yari indembe,adashobora no guhaguruka ,ariko muri icyo gihe nibwo yateguraga ubukwe we n’umukunzi we Charlotte Mukantwari ,ubwo yakomeje kururwa ari nako amatariki yegereza ,ntibyatinze kuwa gatandatu w’iki yumweru dusoje ya tariki yarageze bafata icyemezo cyo kutabusubika hubwo bemeranyakubukorera mu bitaro bahana isezerano na padiri gikirisitu ko bazakundana kugeza gupfa aho Gabin yabukoze agendera mukagare bagenda bamusunika ,arimo amaserumu mu maboko.

Basezeraniye mubitaro
Yakoze ubukwe ari mukagare
Baranahajijwe umubiri wa Kiristu
Ifoto Gabin na Charlotte bifotoje mbere y’uko Gabin akora Impanuka
Charlotte na Gabin mubitaro mbere y’ubukwe

Ubu bukwe kandi kuba bwarabereye mu bitaro ntibyabujije ko imiryango n’inshuti zitabira ubu bukwe zirabashyigikira kandi bigaragarako babyishimiye ari nako baririmba bungikanya amajwi,tubifurije urugo ruhire!