Diamond yatangaje igihugu yemera ko gifite abakobwa beza ku Isi

Diamond yatangaje igihugu yemera ko gifite abakobwa beza ku Isi

Umuhanzi ukomeye muri Afurika y’Iburasirazuba ndetse no ku mugabane wa Afurika muri rusange, Diamond Platnumz, yamaze gutangaza ko ighugu cya Uganda ario cyo cya mbere abonye gifite abakobwa beza ku isi.

Amakuru dukesha ikinyamakuru howwebiz.ug aravuga ko aya magambo Diamond yayatangaje nyuma y’uko ataramiye muri Uganda mu gitaramo yari yatumiwemo cy’urwenya ku wa 25 Nyakanga 2019.

Yagize ati: “Nagenze mu bice byinshi bitandukanye by’Isi ariko Uganda ni cyo gihugu cya mbere mbonye gifite abakobwa beza ku Isi, nta n’aho bahuriye n’abo muri Kenya.”

Aya magambo Diamond yayatangaje mu gihe ari mu rukundo n’umuhanzikazi w’umunya-Kenya banitegura kurushinga, Tanasha Donna, uri no hafi yo kwibaruka umwana we, gusa ntibyatumye aterekana urukundo afitiye abakobwa bo muri Uganda.

Si igitangaza ko Diamond avuga aya magambo yo kwerekekana urukundo afitiye abakobwa kuko yagiye avugwaho urukundo n’abakobwa batandukanye harimo Zari Hassan banabyaranye abana babiri, Wema Sepetu, Hamisa Mobeto, Jacqueline Wolper n’abandi batandukanye.

Ari mu rukundo na Tanasha Donna