Dore abagore bari mu bafashe iya mbere mu rugamba rwo kubohora u Rwanda(Amafoto)

Dore abagore bari mu bafashe iya mbere mu rugamba rwo kubohora u Rwanda(Amafoto)

Ubwo Inkotanyi zahagurukaga zije kubohora u Rwanda, zaje zifite umutima umwe, ari abagabo n’abagore. Kugira umutima wa kibyeyi n’urukundo nibyo byatumye abagore bahaguruka bafata imbunda baza kurwanya ubutegetsi bwa Habyarimana bwari bwarabahejeje mu mahanga mu myaka igera kuri 30.

Baje bafite imyaka n’ubumenyi bitandukanye, bamwe barimo abaganga, abandi barimo abahanga mu bujyanama, abandi bazi gucunga neza umutungo rusange, abandi baza bafite ubutwari bwa gisirikare n’ibindi.

Abamenyekanye si benshi cyane ariko n’abatazwi cyane nabo bakoze akazi gakomeye, buri Munyarwanda agomba guha agaciro.

Ku isonga hari Aloyiziya Inyumba, n’abandi bafashe intwaro nka Major Rose Kabuye, Captain Mutamba Judith, n’abandi.

(Rtd )Captain Daphrose Intaramirwa nawe ashimirwa uruhare yagize mu kwita ku bana bato, Inkotanyi zatoraguraga baratawe ku gasozi, zikabondora.

Kuri uyu munsi Abanyarwanda bazirikana akamaro ko kwibohora no gusigasira ibyagezweho nyuma y’imyaka 26 .

Barangwaga n’urugwiro
Avuga ko aticuza uruhare rwe mu kurubohora
Inyumba Aloyiziya. N’ubwo yatabarutse ariko yakoze ibikomeye
Mu ishyamba baritanze
Umusanzu wabo uzahora wibukwa
Mu cyubahiro cya gisirikare. Uyu ni Captain Judith Mutamba
Bashiki bacu, ababyeyi bacu bagize ubutwari ku rugamba
Mu myaka yabo y’ubukumi nibwo bari bafite imbaraga n’urukundo bihagije byo kubohora igihugu cyabo. Uyu ni Doreen Kayitesi