Gashumba ngo yabuze umugabo umushimisha,agerageza kubakurura ariko bakanga(AMAFOTO)

Gashumba ngo yabuze umugabo umushimisha,agerageza kubakurura ariko bakanga(AMAFOTO)

Sheilla Carol Gashumba ni umwe mubakobwa bagezweho mugihugu cya Uganda,ahamyako akeneye ibyishimo birenze ibyo yigeze kugira mu myaka yashize

Uyu mukobwa avugako uyu mwaka uri gutangira wa 2021 ikintu akeneye cyane ari ibyishimo avugako azakura ku mugabo.

Mu mwaka ushize wa 2020, uyu mukobwa avugako yari murukundo n’umusore kuburyo n’iwabo bari baramushimye ariko ngo ibyishimo yamuhaga bisa nibyarangiranye n’umwaka wa 2020 ari nayo mpamvu avugako ko akeneye ibyishimo birenze ibyo yabonye muri uyu mwaka dutangiye.

Nkuko tubikesha ikinyamakuru Uggossip, bavugako uyu mukobwa yamaze gutandukana n’umusore yari yaramaze kwerekana mu muryango we ndetse bakaba banateganyaga kubana nk’umugore n’umugabo.

Mu kiganiro uyu mukobwa yagiranye n’iki kinyamakuru yirinze gutangaza ku itandukana rye n’uyu musore gusa atangazako akeneye umugabo umuha ibyishimo birenze ibyo yigeze kugira.

Gashumba yavuze ko, ubu icyo akeneye cyane ari umugabo umuha ibyishimo ngo nibiba ngombwa azakomeza amushakishe akoresheje amafoto ye akurura abagabo.

Sheilla Gashumba ni umwe mubanyamakurukazi bafite ibiganiro by’imyidagaduro byagiye bikundwa cyane mugihugu cya Uganda, uyu mukobwa ni ni umwe mubakurikirwa n’abantu benshi kumbuga nkoranyambaga mugihugu cya Uganda.

Uyu mukobwa ni umwe mubakurikirwa cyane muri Uganda