Gorilla FC yegukanye igikombe cy’icyiciro cya kabiri ishimangira ubukana izanye mu cya mbere

Gorilla FC yegukanye igikombe cy’icyiciro cya kabiri ishimangira ubukana izanye mu cya mbere

Ni umukino wa nyuma wabaye kuri uyu wa Gatandatu tariki 21 Ugushyingo 2020 kuri Stade Amahoro. Gorilla FC yageze ku mukino wa nyuma isezereye Etoile de l’Est muri 1/2 kuri Penaliti 4-3 nyuma y’uko amakipe yombi yari yarangije umukino anganya 0-0.

Rutsiro FC yo yageze ku mukino wa nyuma isezereye Vision FC kuri Penaliti 7-6.

Ku mukino wa nyuma, Gorilla FC yatsindiwe na Sindambiwe Protais watsinze ku munota wa 15 n’uwa 27. Kimwe rukumbi Rutsiro FC yabonye muri uyu mukino cyatsinzwe na Nshimyumuremyi Olivier ku munota wa 62.

Mu guhatanira umwanya wa gatatu, Etoile del’Est yawegukanye nyuma yo gutsinda Vision FC ibitego 3-0.

Rutsiro na Gorilla FC zizakina icyiciro cya mbere muri Shampiyona ya 2020/2021 igomba gutangira tariki 4 Ukuboza 2020. Zizasimbura Heroes FC na Gicumbi FC zamanutse mu cyiciro cya kabiri.

Gorilla FC na Rutsiro FC zizamukanye mu gihe n’ubundi zahoze mu itsinda rimwe rya mbere. Umukino umwe wari wabashije kuba wo mu matsinda ukazihuza tariki 12 Mutarama 2020 kuri stade yo mu Mukebera, Rutsiro FC niyo yaritsinze uwo mukino ku bitego 2-1.