Gushushanya umuyobozi umusebya gufungwa Imyaka ibiri

Mu Rwanda abanyamakuru baravuga ko batishimiye amwe muri mategeko mashya ahana ibyaha yatangiye gukurikizwa nyuma yo gusohoka mu igazeti ya Leta.

Gushushanya umuyobozi umusebya gufungwa Imyaka ibiri
BBC Photo

Mu Rwanda abanyamakuru baravuga ko batishimiye amwe muri mategeko mashya ahana ibyaha yatangiye gukurikizwa nyuma yo gusohoka mu igazeti ya Leta.

Bimwe mu byaha bigengwa n'ayo mategeko harimo icyo gukoza isoni abayobozi b'icyo gihugu mu nkuru zishushanyije cyangwa se zanditse.

Umunyamakuru uhamwe n'icyo cyaha azahanishwa igifungo kiri hagati y'umwaka 1 n'imyaka 2 n'ihazabu igeze kuri miliyoni 1 y'amafaranga y'u Rwanda.

Ingingo zikubiye mu gitabo gishya cy'amategeko ahana mu Rwanda zigomba gutangira hushyirwa mu bikorwa nk'uko zasohotse mu igazeti ya leta mu mpera z'icyumweru gishize.

Mu mategeko mashya hari ingingo zimwe na zimwe zerekeranye n'isebanya zavanywemo, ku birebana n'itangazamakuru zegurirwa urwego rushinzwe kwigenzura hagati y'abanyamakuru rukaba arirwo rukiranura ibyo bibazo.

N'ubwo ibyo byishimirwa n'ishyirahamwe ry'abanyamakuru mu Rwanda, ARJ, ariko umunyamabanga mukuru w'iri shyirahamwe Gonzaga Muganwa avuga ko uru rwego rugitewe impungenge na zimwe mu ngingo zigaragara muri iki gitabo gishya.

Gushushanya cyangwa kwandika ibigaragara ko bikoza isoni abayobozi bizafatwa nk'icyaha gihanishwa igifungo kigera ku myaka 2 n'ihazabu y'amafaranga arenga miliyoni y'amanyarwanda.

Bamwe mu banyamakuru bigenga bavuganye na BBC basanga akazi kabo kagiye guhura n'ibibazo.

Mu ngingo zindi zikakaye harimo itegeko rihana ryihanukiriye uzasebya umukuru w'igihugu, ivuga ko uzahamwa n'icyo cyaha azahanishwa igifungo kiva ku myaka 5 kugeza ku myaka 7 n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva kuri milioni 5 kugeza kuri milioni 7.

Iri naryo ishyirahamwe ry'abanyamakuru mu Rwanda ryari ryaratakambye ko ryavanwa mu mategeko.

U Rwanda rushyirwa mu myanya ya nyuma n'ibyegeranyo bitandukanye mu kubahiriza ubwisanzure bw'itangazamakuru,ibyegeranyo ariko binyomozwa na Leta.

BBC