Igipupe kigaragaza Trump mu buryo budasanzwe kigiye gushyirwa mu nzu ndangamurage mu Bwongereza

Igipupe kigaragaza Trump mu buryo budasanzwe kigiye gushyirwa mu nzu ndangamurage mu Bwongereza

Igipupe kinini gisa na Donald Trump cyakoreshejwe n’abigaragambyaga bamagana uruzinduko rwe mu Bwongereza mu 2019, kigiye gushyirwa mu nzu ndangamurage yo mu Mujyi wa Londres, isanzwe igaragaza byinshi ku buzima bw’uyu Murwa Mukuru w’u Bwongereza.

Iki gipupe cyiswe “Baby Trump” gifite imisatsi isa n’iya Trump, isura yarakaye, cyambaye urubindo kinafite telefoni mu ntoki, ni cyo cyifashishijwe n’abamagana uruzinduko rwa Trump mu Bwongereza mu 2019, kikaza kugenda kiganwa no mu bindi bihugu bitandukanye hirya no hino ku Isi.

Umuyobozi w’inzu ndangamurage ya Londres, Sharon Ament, yavuze ko bakiriye iki gipupe kigaragaza uburyo icyo gihe umujyi wari umeze ubwo harwanywaga iby’uruzinduko rwa Trump, ngo ni ikimenyetso cy’uburyo Abanya-Londres bagaragaje ibyiyumviro byabo.

Yagize ati “Ntabwo dukora politiki, nta n’umwanya dufite kuri politiki ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ariko iki gipupe ni ikimenyetso cy’ubuse buterwa n’Abongereza. Dukoresha ibihangano tugatera ubuse abanyapolitiki, uru ni urugero rumwe.”

Uwakoze iki gipupe cya “Baby Trump” yavuze ko yizeye ko iki gihangano kizakoreshwa nk’icyibutsa umunsi Londres yahagurutse ikarwanya Trump, ngo kizanatera imbaraga n’abandi bashaka kurwanya ingengabiterezo y’urwango.

Iki gishushanyo kigaragaza Trump mu buryo budasanzwe, gifite uburebure bwa metero esheshatu, kikaba cyari kimaze igihe kizengurutswa mu bice bitandukanye ku Isi, mbere y’uko kigarurwa i Londres aho kigiye gushyirwa mu nzu ndangamurage.

Hari aberekanaga ko nta rukundo bafitiye Trump

Iki gipupe cyiswe “Baby Trump” gifite imisatsi isa n’iya Trump