Imodoka y'ikipe ya Kiyovu imaze Ukwezi yakwamiye mu marembo ya Stade Mumena byateje impagarara(AMAFOTO)

Imodoka y'ikipe ya Kiyovu imaze Ukwezi yakwamiye mu marembo ya Stade Mumena byateje impagarara(AMAFOTO)

Imodoka yo mu bwoko bwa Bus y'ikipe ya Kiyovu Sport Fc yateje impagarara ku bantu banyura umuhanda wa Mumena ndetse n'andi makipe agana iyi Stade ya Mumena.

Uyu wa 17/6/2021 HANGA  dukesha iyi nkuru yasanze abantu benshi mu marembo ya stade Mumena I Nyamirambo, mu karere ka Nyarugenge, bari guterana amagambo bajya impaka bibaza impamvu iyi bus itajya mu igarage ,abandi barimo n'abamotari bayizengurutse moto ziparitse mu muhanda bawufunze.

Abaganiriye n'iki kinyamakuru barimo Kwizera Jean Elyse cyasanze hariya bus yapfiriye ,yagize ,ati:''Ndi umufana wa Kiyovu ariko biratubabaza kubona umutungo wacu waraheze ku gasozi pee,, twibaza niba ikipe yacu ikigira Umuyobozi byaratuyobeye ,hoyaaa... ibi ntibikwiye bayijyane munyuma cyangwa basibe ibirango by'ikipe yacu ntibikomeze guteza amakimbirane gagati yacu'''.

Iyi modoka ngo yapfuye izanye abakinnyi mu myitozi ,none ukwezi kurarenze ipatitse mu muhanda kandi mu marembo yinjira muri stade, iyo habereye umukino w'andi makipe biteza impagarara kuko babura uko binjira bisanzuye.