Inzira rukumbi yo kugera ku byishimo ni ukwirinda guhangayikira ibintu udashobora kugira icyo ubihinduraho-Joe Habineza nyuma yo kirukanwa

Inzira rukumbi yo kugera ku byishimo ni ukwirinda guhangayikira ibintu udashobora kugira icyo ubihinduraho-Joe Habineza  nyuma yo kirukanwa

Nyuma y’uko avanywe mu buyobozi bw’ikigo Radiant Yacu Ltd,  Amb Joseph Habineza bita ‘Joe’ avuga ko nta muntu wagera ku byo ashaka yirengagije ko agomba kubazwa ibyo ashinzwe.

Ni ubutumwa yashyize kuri Twitter asa n’ukomoza ku cyemezo cyo kuvanwa ku buyobozi bukuru bw’ikigo RADIANT.

Yanditse ati: “Iyo uhinduye uko ubona ibintu imbere muri wowe, bituma ibizagaragari isi yo hanze yawe na byo bihinduka. Nta muntu wagera ku ntego ze yirengagije ko azabazwa ibyo ashinzwe. Inzira rukumbi yo kugera ku byishimo ni ukwirinda guhangayikira ibintu udashobora kugira icyo ubihinduraho.”

Hashize amasaha make kandi yanditse kuri Twitter ko “Ubuzima butagomba gutegereza ko imiyaga ihita kugira ngo bube bwiza, ahubwo ko umuntu ubufite agomba kwiga kubyinira mu mvura.”

Yanditse ko umuntu agomba guhindura ubuzima bwe bwiza, bugasa n’ubusitani ashobora guteramo ‘imbuto zo kumva ko byose bishoboka kandi akazuhiza gushima.’

Kuri we, ibitekerezo bibi ni nk’imisumari ifasha nyirabyo kubaka gereza abamo kandi iyi gereza ituma ntacyo ageraho.

Joseph Habineza yari amaze umwaka ayobora Radiant Yacu Ltd.

Yavanywe kuri uriya mwanya mu Cyumweru gishize nk’uko tubikesha abafite amakuru yizewe yo muri kiriya kigo cy’Ubwishingizi buciriritse.

Bivugwa ko inama y’ubuyobozi ya kiriya kigo yakoze isuzuma mu Cyumweru gishize isanga Joseph Habineza adatanga umusaruro yifuzwaho, ihitamo kumuhagarika.

Uyu mugabo ukunze gutanga ibitekerezo mu Bitangazamakuru binyuranye, mu minsi ishize yari yatangaje ko agiye gushyira hanze indirimbo.

Habineza Joseph, bita ‘Joe’ yabaye Minisitiri w’Urubyiruko, Umuco na Siporo tariki ya 28 Nzeri 2004 asimbuye Bayigamba Robert.

Mu Ugushyingo 2011 yeguye ku mpamvu ze bwite asimburwa na Mitali Protais.

Ku wa 24 Nyakanga 2014, Joseph Habineza yaje ku rutonde rw’Abaminisitiri bagize Guverinoma nshya yari iyobowe na Anastase Murekezi, Minisitiri w’Intebe.

Ku wa 24 Gashyantare 2015, Amb. Joseph Habineza yavanywe ku mwanya wa Minisitiri w’Umuco na Siporo, icyo gihe hasohotse itangazo ryashyizweho umukono na Minisitiri w’Intebe ko uyu mugabo atakiri muri Guverinoma.