Ishimwe Kevin wananiranwe n'umutoza Adil wa APR FC yatijwe muri Rayon Sports

Ishimwe Kevin wananiranwe n'umutoza Adil wa APR FC yatijwe muri Rayon Sports
Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC, bwatangaje ko bwamaze gutiza Ishimwe Kevin byavugwaga ko yirukanwe, bikavugwa ko uyu musore yamaze gutizwa Rayon Sports.

Mu Ukwakira umwaka ushize ni bwo Kevin yari yahagaritswe na APR FC yiteguraga CAF Champions league mu gihe kitazwi, azira imyitwarire mibi ahanini yaturutse ku gushwana n’umutoza Mohammed Adil Erradi.

Kuva Kevin yahagarikwa nta wundi mukino yigeze gukinira iriya kipe y’ingabo z’u Rwanda, ndetse hari n’ubwo umutoza Adil yigeze kubwira itangazamakuru ko uyu musore yamaze kwirukanwa burundu.

Umunyamabanga Mukuru wa APR FC, Masabo Michel, yabwiye Fun Club ko bamaze gutiza Ishimwe Kevin wari ukibafitiye amasezerano y’umwaka umwe.

Ati :Twamutije ikipe yatwandikiye imusaba, cyane ko dusanzwe dukorana nayo neza.”

Umunyamabanga wa APR FC yemeje ko bamaze gutiza Kevin, mu gihe hari amakuru amaze igihe avuga ko uyu musore yamaze gutizwa Rayon Sports.

Iyi Rayon Sports isanzwe ifitanye na APR FC umubano wihariye mu bijyanye no gutizwa abakinnyi baba baragiranye ibibazo na Adil, dore ko na rutahizamu Sugira Ernest ari kuyikinamo umwaka w’imikino wa kabiri nk’intizanyo nyuma yo gushwana n’uriya mutoza.

like
0
dislike
1
love
0
funny
0
angry
0
sad
0
wow
0