Karongi: Abarimu batawe muri yombi bakekwaho gukopeza abanyeshuri mu kizamini cya cya leta

Abarimu babiri bo mu mashuri abanza mu Karere ka Karongi, batawe muri yombi bakekwaho gukopeza abanyeshuri ibizamini bya leta bisoza amashuri abanza.

Kuri uyu wa 13 Ugushyingo 2018 nibwo aba barimu uko ari babiri batawe muri yombi bakekwaho gukopeza abanyeshuri bakoreraga ikizamini mu Rwunge rw’amashuri rwa Kirambo.

Muri abo batawe muri yo mbi, umwe yigishaga mu Ishuri ribanza rya Muramba mu gihe mugenzi we yigisha mu ishuri ribanza rya Muvungu.

Abo barimu bombi ni Habyarimana Alex wo ku ishuri ribanza rya Muvungu na Michel Nsabyimpuhwe wo ku ishuri ribanza rya Muramba yombi ari mu Karere ka Karongi.

Bakimara gufatwa bahise bashyikirizwa Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB.

Umuvugizi wa RIB, Mbabazi Modeste yemeje ko aba barimu bafunzwe mu gihe iperereza ryatangiye gukorwa no ku bandi bagize uruhare muri ibi byaha.