Kigali: Ishavu kuri Ndayambaje wirirwa uhetse uruhinja rw’umwaka

Kigali: Ishavu kuri Ndayambaje wirirwa uhetse uruhinja rw’umwaka

Ndayambaje Evariste ni umugabo uri mu cyiciro cya mbere cy’ubudehe uvuka mu Murenge wa Gahengeri mu Karere Rwamagana.

Amaze igihe yirirwa ahetse uruhinja rwe bitewe n’uko umugore we amaze igihe arembeye mu bitaro bya Gisirikare i Kanombe.

Aganira na IGIHE dukesha iyi nkuru, Ndayambaje yavuze ko yatangiye guheka uruhinja rw’umwaka umwe n’ukwezi, ubwo umugore we yabyaraga akagira ibyago bakamukomeretsa mu nda.

Nyuma yo gukomeretswa, ngo umugore we nta na kimwe abasha kwikorera kuko akivurwa.

Yagize ati “ Bakimara kumukomeretsa mu nda batwohereje i Kanombe kugira ngo bamuvure noneho nkamufasha umwana kuko nta kindi abashije gukora.”

Umugore we amaze kubagwa inshuro eshatu abaganga bagerageza kumuvura. Ibyo bituma Ndayambaje umurwaje ari we ushakisha ibyo kurya n’ibindi byangombwa nkenerwa byose.

Uyu mugabo avuga ko byageze aho imbaraga zikamushirana kugeza ubwo asigaye yitabaza abagiraneza.

Yagize ati “ Ubu uko umbona gutya ndi kugenda nsabiriza kugira ngo ndebe ko umwana yabona amata yo kunywa kuko nyina atonsa kuko ntacyo aba yariye.”

Uyu mugabo yasabye abagiraneza kumufasha kuko kubona icyo kurya bimusaba gusabiriza mu gihe mbere atari uko yari abayeho.

Uyu mugabo avuga ko byageze aho imbaraga zikamushirana kugeza ubwo asigaye yitabaza abagiraneza.

Ndayambaje yirirwa ashakisha imibereho bwakwira akajya kurwaza