Kimenyi Yves na Miss Muyango basigaye babana nk'umugore n'umugabo

Kimenyi Yves na Miss Muyango basigaye babana nk'umugore n'umugabo

Umuzamu wa Kiyovu Sport, Kimenyi Yves yatangaje ko abana munzu imwe n’umukunzi we Muyango Claudine ubwo yarari mu kiganiro kuri Radio nshya B&B FM-Umwezi mu kiganiro cyo kumanywa ubwo yari yatumiwe ari kumwe na DJ Pius aho bari bageze mu mwanya wo kubazwa ikibazo ari ugusubiza YEGO cyagwa OYA kunkibazo icyaricyo cyose abazwa.

Ubwo umunyamakuru yamubazaga niba abana n’umukunzi we yasubije YEGO, Ibi abitangaje nyuma y’uko mu minsi ishize nyuma y’uko uyu mukinnyi ahinduye ikipe yakiniraga akava muri Rayon Sport akerekeza muri Kiyovu Sport akaza kugurwa agatubutse ndetse akemererwa umushahara usumba uwo yahembwaga mbere ,havuzwe ko yemeye kuva mu ikipe yemezaga ko akunda kubera gushaka amafaranga ahagije yo gutegura ubukwe n’umukunzi we ,andi makuru yavugwaga ni uko baba bari gutegura ubukwe vuba na bwangu kubera Muyango atwite inda ya Kimenyi ,gusa nyuma Muyango yaje kubihakana avuga ko ibyo ari ibyo itangazamakuru ryihimbira we adatwite kandi n’ibyo kuba we na Kimenyi bari gutegura ubukwe ari igihuha atazi aho cyavuye.

Urukundo rwa Kimenyi Yves na Muyango rwatangiye kuvugwa cyane mu itangazamakuru mu ntangiriro z’umwaka wa 2019 nyuma y’uko Kimenyi atandukanye n’uwari umukunzi we diddy dior agahita yishumbusha Muyango Claudine,abakurikiranira hafi imyidagaduro mu Rwanda bemezako kuri ubu ari yo couple iri mubihe byiza mu byamamare by’iwacu mu Rwanda cyane cyane ko hatashira ukwezi itavuzweho amakuru mashya kuko ibyabo byose babishyira kumugaragaro.

Ubwo Kimenyi Yves yari ari muri studio za B&B FM
Ubwo Kimenyi yakiraga Muyango kukibuga cy’indege
Iyi couple iri kwamamaza Telephone nshya ya Tecno
Kimenyi ubwo yatungurwaga n’umukunzi we ku isabukuru y’amavuko ye

Mu minsi ishize mu kiganiro iyi couple yagiranye na channel ya YouTube ya PhilPeter 250 basobanura kubijyanye n’urukundo rwabo bavuze ko ntakibazo babibonamo ku kuba bashyira k’umugaragaro ibijyanye n’urukundo rwabo kuko bombi batihishira ,kuri ubu aba bombi bari mukiraka cyo kwamamaza telephone nshya ya TECNO iri ku isoko, bisobanuye ko bazwi cyane kandi bakunzwe kubera bavugwa cyane mu itangazamakuru.