Maj General Mubarakah Muganga yibukije abashaka abanyamahanga ko abakinnyi b’abanyarwanda nabo bashoboye

Maj General Mubarakah Muganga yibukije abashaka abanyamahanga ko abakinnyi b’abanyarwanda nabo bashoboye

Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC, bwongeye gushimangira ko abakinnyi b’abanyamahanga badakwiye kurenga batatu mu bakoreshwa ku mukino, cyane ko bavuga ko abanyarwanda bafite ubushobozi buhagije bwo kwegukana ibikombe bitandukanye.

Mu mwaka wa 2013, nibwo Ferwafa yafataga umwanzuro wo kugabanya umubare w’abanyamahanga bakina mu Rwanda, kuva ubwo kugeza ubu abemewe gukoreshwa ku mukino ni batatu gusa, mu gihe mbere bari batanu.

Ikipe ya APR FC, yahise ifata gahunda yo kujya ikinisha abakinnyi b’abanyarwanda gusa, bituma bajya ku isoko gushaka abanyarwanda beza kurusha abandi, gusa muri 2013 ntabwo wabaye umwaka mwiza kuri iyi kipe y’ingabo kuko nta gikombe na kimwe yigeze yegukana.

Muri 2013 nibwo APR FC yatangiye gukinisha abanyarwanda gusa
Mbere ya 2013, APR FC yakinishaga abakinnyi bavanze n'abanyamahanga

Mu gihe bamwe mu bakurikiranira hafi umupira w’amaguru mu Rwanda, bavuga ko kuba abakinnyi b’abanyamahanga baragabanyijwe mu Rwanda, byanatumye urwego rwa shampiyona rujya hasi, ariko bamwe mu bayobozi b’amakipe bahamya ko ntacyo umupira w’amaguru mu Rwanda wahombye.

Aganira na FunClub, Maj General Mubarakah Muganga, yavuze ko abantu bakwiye guhindura imyumvire bakemera ko abakinnyi b’abanyarwanda bashoboye kandi babyerekanye mu bikombe bagiye bahesha APR FC mu myaka myinshi ishize.

Maj General Mubarakah yagize ati “Abanyarwanda tumenyereye kwigira, kumva rero uzagirwa n’abandi, ni umuco abantu bakwiye kugenda bavamo. No mu Kinyarwanda baravuga ngo ntabwo umwenda w’undi wakubera ugiye mu bukwe kuko uhora wumva ko atari uwawe. Abanyarwanda rero barashoboye. Sinzi aho abashakaba abanyamahanga babihera kuko usanga banazana abadafite ubushobozi buhagije.”

Yakomeje agira ati “APR FC ikinisha abanyarwanda gusa kandi niyo ifite ibikombe byinshi mu Rwanda, wasobanura ute ko abanyarwanda badashoboye?. Cyereka uvuze ko haza abanyamahanga bambura abanyarwanda ibikombe.”

Gusa Maj General Mubarakah Muganga, yemera ko ikipe zitarisuganya neza nka Rayon Sports FC n’izindi, zahabwa umwanya uhagije zikaba zakongeramo abanyamahanga babiri cyangwa batatu kugira ngo shampiyona izatangire biteguye neza.

Ikindi yakomeje avuga, ni uko biramutse bikunze ko kipe zizijya zigura umukinnyi w’umunyamahanga ariko mu rwego rwo gukota ubucuruzi, byaba ari byiza k’uburyo akina mu Rwanda igihe gito bagahita bamugurisha bakazana undi.

Ikindi afande Mubarakah yavuze, yibukije abantu ko ikipe ya APR FC yegukanye ibikombe byinshi mu gihe yatangiye gukinisha abanyarwanda, kurusha ubwo yakinishaga abakinnyi b’abanyamahanga, ibi bikaba bisobanuye ko abanyarwanda bashoboye.