Mashami Vincent yavuze ko nubwo atatsinze yabashije kugarira neza iminota yose,ntiyamenya n'igihe Ally yaboneye ikarita

Mashami Vincent yavuze ko nubwo atatsinze yabashije kugarira neza iminota yose,ntiyamenya n'igihe Ally yaboneye ikarita

Umutozo Mashami Vincent yatangaje ko yatunguwe no kubona Ally Niyonzima ahabwa ikarita y’umuhondo ya kabiri yamuviriyemo umutuku. Yabivuze ikipe y’igihugu Amavubi imaze kunganya na Cap Vert 0-0, akaba yavuze ko ikipe ye yugariye neza umukino urangira itinjijwe igitego.

Nyuma y’uko ikipe y’igihugu ‘Amavubi’ inganyije umukino na Cap Vert wo kwishyura ikizere cyo kwerekeza mu gikombe cya Africa cyagabanutse,  u Rwanda rurasabwa gutsinda imikino ibiri, uwa Cameroon iyisanze iwayo na Mozambique izakira i Kigali.

Mu kiganiro n’Itangazamakuru nyuma y’umukino, Mashami yatangaje ko yatunguwe n’ibyemezi bimwe na bimwe by’umukino avuga ko n’ikarita y’umuhondo ya kabiri yeretswe Niyonzima yamutunguye.

Ati: ‘‘Abakinnyi twashyizemo bafite ubushobozi bwo gukina basatira, cyangwa bugarira. Byabaye ngombwa ko dukuramo Kagere Meddie, ntabwo namenye igihe Ally Niyonzima bamuhereye ikarita ya mbere y’umuhondo. Nari nzi ko bamuhaye ikarita itazamwemerera gukina umukino ukirikiyeho.’’

Mashami avuga ko ‘‘Twabashishe kugarira neza kandi iminota yose irangira nta gitego dutsinzwe. Ntabwo twishimiye ko dutakaje match twifuzaga kuyitsinda kuko twari tuzi aho yadukura n’aho yadushyira.’’

U Rwanda ruri ku mwanya wa nyuma n’amanota 2, rumaze gukina imikino ine nta n’umwe rwatsinze, ndetse rukaba rutarabona igitego na kimwe muri iyi mikino.

Amavubi azongera gukina umukino muri Werurwe 2021, ahura na Cameroon i Yaounde muri Cameroon.