Mike yagizwe umuvugizi w’itsinda ryifuza impinduka muri Rayon Sports FC

Mike yagizwe umuvugizi w’itsinda ryifuza impinduka muri Rayon Sports FC

Umuyobozi wa Fan Base y’ikipe ya Rayon Sports FC, Runigababisha Mike, nyuma yo kugaragaza ko yifuza impinduka mu buyobozi bw’iyi kipe, yamaze guhabwa inshingano n’itsinda bafatanyije kwifuza izi mpinduka, maze agirwa umuvugizi w’iri tsinda.

Mu kipe ya Rayon Sports FC, hakomeje kugaragara abakunzi b’iyi kipe benshi, bifuza impinduka mu buyobozi bw’ikipe bihebeye, aho benshi bakomeje kugaragaza ko umuyobozi w’iyi kipe, Munyakazi Sadate yakwegura akarekura ubuyobozi hakajyaho undi kuko igice kimwe cy’abakunzi b’iyi kipe batari kuvuga rumwe n’uyu muyobozi.

Muri uku kugaragaza ko hari abifuza impinduka muri Rayon Sports FC, ninako hakomeje gukorwa inama zitandukanye mu gushaka uburyo abakunzi b’iyi kipe bakongera guhuza imbaraga bakubaka ikipe yabo, dore ko izo basanzwe bahanganye zo zigeze kure ziyubaka.

Itsinda rigizwe n’abigeze kuyobora iyi kipe, barimo Muvunyi Paul Gacinya Chance Denis, Ruhamyambuga Paul, Ntampaka Theogene n’abandi batandukanye, bakomeje kwifuza ko Munyakazi Sadate yakwegura ku buyobozi bwa Rayon kuko bahamya ko ari cyo gisubizo cyonyine cyagarura ubumwe bw’abakunzi b’iyi kipe.

Nkuko Runigababisha Mike yabibwiye FunClub mu kiganiro cyihariye bagiranye, yahamije amakuru avuga ko yagizwe umuvugizi w’abifuza impinduka muri Rayon Sports FC, ndetse batanemera ubuyobozi bwa Munyakazi Sadate.

“Tumaze iminsi dukora inama zitandukanye dushaka ibisubizo byo kugarura ubumwe hagati yacu nk’abakunzi ba Rayon. Ni muri urwo rwego mu nama iheruka kuduhuza nk’abanyamuryango ba Rayon Sports FC ariko bifuza impinduka, nagiriwe icyizere cyo kugirwa umuvugizi w’iri tsinda ryifuza impinduka mu kipe ya Rayon Sports FC.”

“Tuzakomeza guharanira icyo ari cyo cyose cyatuma aba rayons twongera kuvuga rumwe kuko umuryango wacu ni munini, ntabwo ari uw’umuntu umwe. Tuzakora ibiciye mu mucyo kandi bikurikije amategeko, kandi tuzabigeraho.”

Sadate ati nta nteko rusange nzatumiza

Ibi bibaye, nyuma yaho hari abanyamuryango b’iyi kipe 27, babicishije ku muhesha w’inkiko, banditse basaba Munyakazi Sadate, akwiye gutumira inteko rusange mu minsi itarenze itanu uhereye ku gihe yaherewe ibaruwa.

Nubwo aba banyamuryango 27 basaba Sadate gutumiza inama y’inteko rusange, uyu muyobozi we ahamya ko ibaruwa yandikiwe itujuje ubuziranenge, bityo akaba atiteguye kuyitumiza.

Aba bose barifuza impinduka muri Rayon Sports