Miss Rwanda: Bahawe ibyumba, buri wese azajya ahindurirwa uwo babana buri minsi itatu (Amafoto)

Abakobwa 20 bakomeje mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya Miss Rwanda, batangiye umwiherero bazamaramo ibyumweru bibiri aho babiri bazajya babana mu cyumba kimwe.

Miss Rwanda: Bahawe ibyumba, buri wese azajya ahindurirwa uwo babana buri minsi itatu (Amafoto)

Abakobwa 20 bakomeje mu cyiciro cya nyuma cy’irushanwa rya Miss Rwanda, batangiye umwiherero bazamaramo ibyumweru bibiri aho babiri bazajya babana mu cyumba kimwe.

Iri rushanwa ryazengurutse mu Ntara zose zigize u Rwanda amajonjora asorezwa mu Mujyi wa Kigali hatoranywa abakobwa beza banafite uburanga kurusha abandi.

Mu ijoro ryo ku wa 5 Mutarama 2019, Akanama Nkemurampaka katoye abakobwa 20 bagomba gukomeza muri iri rushanwa bavuye muri 37 bari bakuwe mu Ntara zitandukanye n’umujyi wa Kigali.

Ku gicamunsi cyo kuri iki Cyumweru tariki 13 Mutarama 2019 nibwo abakobwa bakomeje mu cyiciro cya nyuma bajyanywe mu mwiherero (Boot Camp) ubera kuri Golden Tulip [La Palisse] i Nyamata, aho bagomba kumara ibyumweru bibiri.

Bazahabwa inyigisho zibanda ku muco, ubumenyi bw’Isi, amateka y’u Rwanda, ubukungu, kwihangira imirimo, kumenya guhanga udushya ndetse banakore ibintu bitandukanye byibandwaho mu marushanwa mpuzamahanga.

Ubu bahawe ibyumba aho babiri bahurizwa muri kimwe. Mbere yo kwinjira mu mwiherero nyir’izina, buri mukobwa yambuwe telefone n’ibindi bikoresho by’ikoranabuhanga bishobora kuba byamuhuza ntakurikirane amasomo n’inyigisho zizajya zitangwa.

Uwitwa Uwase Muyango Claudine wahawe icyumba kimwe na Uwase Sangwa Odille yabwiye IGIHE ko ikintu cya mbere azakumbura ari umuryango we.

Yavuze ko yari asanzwe ari inshuti n’uyu mukobwa bagiye kubana mu cyumba kimwe ariko bikaba bigeye kwiyongera kubera iminsi bazamara barara hamwe.

Aba bakobwa bashyizwe mu byumba icumi aho babiri basangiye kimwe. Uko iminsi itatu izajya ishira bazajya bahinduranya ibyumba buri wese ahabwe undi mukobwa babana mu rwego rwo gusuzuma uburyo bw’imibanire yabo.

Bazajya bahabwa telefone inshuro nke ndetse nabwo bazikoreshe mu buryo buzwi neza n’ababakurikirana umunsi ku munsi mu mwiherero bagiye kumaramo iminsi cumi n’ine.

Mbere yo guhaguruka i Kigali berekeza i Nyamata, bose uko ari 20 n’itsinda ryari ribaherekeje, babanje guhurira kuri Minispoc n’itangazamakuru baherekejwe n’ababyeyi babo baganirizwa gato ku buryo umwiherero ugiye kugenda.

Abakobwa 20 berekeje mu mwiherero ni:

Inyumba Charlotte (No 33), Mukunzi Teta Sonia (No 10), Bayera Nisha Keza (No 22), Uwase Muyango Claudine (No 01), Igihozo Darine (No 26), Uwase Sangwa Odille (No 16), Teta Mugabo Ange Nicole (No 23), Gaju Anita (No 35) Kabahenda Lika Michael (No 09), Sandrine Umurungi (No 19), Murebwayire Irene (No 18), Umukundwa Clemence (No 24), Tuyishimire Cyiza Vanessa (No 06), Nimwiza Meghan (No 32), Josiane Niyonsaba (No 13), Uwicyeza Pamela (No 29), Uwihirwe Yasipi Casmir (No 21), Higiro Joally (No 15), Umutoni Olive (No 20), Mwiseneza Josiane (No 30).

Nyampinga w’u Rwanda wa 2019 azamenyekana mu ijoro ryo ku wa 26 Mutarama 2019. Ibi birori bitegerejwe na benshi bizabera mu Intare Conference Arena i Rusororo.

Abakobwa bari kwerekeza aho ibyumba byabo biherereye

Bakirwa mu hoteli bagiye gukoreramo umwiherero

Bayera Nisha Keza na Gaju Anitha bahawe icyumba kimwe

Bari kwerekeza mu byumba bazajya bararamo

Akanyamuneza ni kose kuri Mwiseneza n'umukobwa bazajya baba mu cyumba kimwe

Igihozo Darine na Higiro Joally bazajya baba mu cyumba kimwe

Umutoni Olive mu cyumba agiye kujya araramo

Tuyishimire Cyiza Vanessa na Teta Mugabo Ange Nicole bazajya barara mu cyumba kimwe

Umutoni Olive azajya aba mu cyumba kimwe na Mwiseneza Josiane