Musanze: Abagizi ba nabi batemye inka ibitsi ari nabyo biyifasha guhagaragara,ikaba ifite amahirwe make yo kubaho

Musanze: Abagizi ba nabi batemye inka ibitsi ari nabyo biyifasha guhagaragara,ikaba ifite amahirwe make yo kubaho

Mu mudugudu wa Gahama, Akagari ka Gakoro, Umurenge wa Gacaca, i Musanze,abagizi ba nabi bitwikiriye ijoro batema ibitsi by’inka y’uwitwa Mugabo, ikaba itabasha guhaguruka.

Iriya nka yari yarayihawe muri Gahunda ya Gira Inka Munyarwanda.

Umukozi mu murenge wa Gacaca ushinzwe ubworozi, Bwana Jean Marie Vianney Hakuzweyezu yabwiye Umuseke dukesha iyi nkuru ko ahantu batemye iriya nka ari mu bitsi aho yifashisha ngo ihagarare.

Avuga ko amahirwe yo kugira ngo ibeho ari make kuko aho bayitemye ari ho hikorera ibilo byinshi bityo ko bidashoboka ko yadodwa ngo ibeho.

Ati: “ Amahirwe yo kugira ngo ibeho ni make kuko aho yatemye hayifatiye runini kugira ngo ihagarare, ishobore kurisha, kunywa cyangwa gukore ikindi icyo aricyo cyose.

Hakuzweyezu avuga ko ubuyobozi butegereje ko abakozi b’Urwego rw’Ubugenzacyaha bahagera bagafata ibimenyetso by’ibanze baheraho mu iperereza hagamijwe gushakisha abagize uruhare muri kiriya gikorwa.