Philippines: Perezida Duterte yavuze ko nta mugore ukwiriye kuba Perezida

Philippines: Perezida Duterte yavuze ko nta mugore ukwiriye kuba Perezida

Perezida wa Philippines, Rodrigo Duterte, yavuze ko kuba Perezida atari akazi k’abagore kubera amarangamutima bagira atameze nk’ay’abagabo.

Ibi yabivuze mu ijambo yatanze hatangizwa umushinga wo kubaka umuhanda muri icyo gihugu.

Perezida Duterte abitangaje nyuma y’ibihuha byari bimaze iminsi bicicikana ko ashobora kuzasimburwa n’umukobwa we Sara Duterte-Carpio.

Yagize ati “Umukobwa wanjye ntabwo aziyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu. Namubujije kwiyamamaza kubera impuhwe mufitiye z’uko atanyura mu byo ndi kunyuramo ubu.”

Yongeyeho ati “Aka kazi si ak’abagore. Murabizi amarangamutima y’umugore ahabanye cyane n’ay’umugabo. Aha waba nk’umusazi.”

Nubwo Duterte yavuze ibi, igihugu abereye perezida kimaze kuyoborwa n’abagore babiri Gloria Macapagal Arroyo na Corazon Aquino.

Duterte w’imyaka 75, akunda kumvikana kenshi avuga amagambo mabi atukana yibasira abagore, nubwo abo mu biro bye bavuga ko abivuga yikinira.

Umukobwa we Sara Duterte-Carpio w’imyaka 42 wigeze kumutsinda mu matora akamuvana k’umwanya wa meya w’umujyi wa Davao yari amazeho imyaka 20, yashyizwe mu majwi kenshi n’abaturage bavuga ko bifuza ko yakwiyamamaza ku mwanya w’Umukuru w’Igihugu mu matora azaba umwaka utaha wa 2022.

Bivugwa ko uyu mukobwa wa Duterte ayobora nka se ndetse yakoreshaga amategeko akakaye nk’aya se ubwo yayoboraga umujyi wa Davao, aho atatinyaga kubwira polisi kurasa abanyabyaha banze gufungwa.

Sara kandi si mushya mu nshingano zijyanye no kuyobora igihugu bitewe n’uko papa we amaze gutandukana n’umugore yahise afata inshingano z’umugore w’umukuru w’igihugu.

Kuwa Kabiri w’icyumweru gishize Sara yabwiye Reuters ko ataziyimamaza, ndetse anashimira abari bamugiriye icyizere bose anababwira ko kuba yanze ubusabe bwabo atari iherezo ry’isi.