Polisi yaburiye abantu barenga imbibi y'imidugudu batuyemo bari muri siporo bakayibeshya

Polisi yaburiye abantu barenga imbibi y'imidugudu batuyemo bari muri siporo bakayibeshya

Mu ntangiriro z’iki Cyumweru, abatuye Umujyi wa Kigali basabwe kuguma mu ngo zabo mu rwego rwo guha amahirwe inzego z’ubuzima yo guhangana n’ikwirakwira ry’icyorezo cya Coronavirus kiri kuzamukana ubukana bwinshi muri iyi minsi.

Mu bushakashatsi buherutse gushyirwa hanze n’Ikigo cy’Igihugu cy’Ubuzima, RBC, hatangajwe ko bishoboka ko umwe mu bantu 10 muri Kigali ashobora kuba arwaye Coronavirus.

Guma mu Rugo rero yashyizweho n’Inama y’Abaminisitiri mu rwego rwo guhangana n’iryo kwirakwira, gusa ibikorwa bimwe by’ingenzi byemerewe gukomeza gukora ndetse na siporo zikorerwa mu midigudu zirakomorerwa kandi ntikorwe n’abantu barenze umwe.

N’ubwo iki cyari igisubizo ku bantu badafite aho bakorera siporo mu ngo zabo, hari abahise babigira urwitwazo rwo kugendagenda uko bashatse nyamara batari gukora siporo bitewe n’uko bitoroshye kumenya umudugudu umuntu atuyemo.

Umuvugizi wa Polisi y’uRwanda, CP john Bosco Kabera, yatangaje ko hari abantu bigira nk’aho bari muri siporo bagakora ingendo maze aho bafatiwe bakavuga ko ari ho batuye kandi bari muri siporo.

Ati “Hari abantu twabonye bashaka kwitwaza iki kintu bakigira nk’abari muri siporo nyamara barenze imbibi z’umudugudu batuyemo. Buriya abantu bashaka kurenga ku mabwiriza ntibabura icyo babeshya.”

Yakomeje avuga ko abantu bakora ibi batekereza ko ntawamenya ko batari mu midugudu yabo bibeshya, kuko hari uburyo bwo kubimenya.

Ati “Abantu barenga imidugudu bose bamenye ko tubizi kandi n’ubwo bazi ko ari bo bazi imbibi z’umudugudu wabo, ariko Polisi ifite uburyo bwihuse bwatuma imenya imbibi z’umudugudu wabo batibeshya rero gukinisha Polisi.”

Usibye kuba Polisi ifite uburyo izamenya abarenga kuri aya mabwiriza, abantu nibakomeza kwiyongera iyi siporo ishobora kuzahagarikwa nk’uko byavuzwe na Minisiteri wa Siporo Munyangaju Aurore Mimosa.