Polisi yataye muri yombi abasore bacuruzaga bakanitera ikiyobyabwenge cya Héroine

Polisi yataye muri yombi abasore bacuruzaga bakanitera ikiyobyabwenge cya Héroine

Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Huye mu Murenge wa Tumba mu Kagari ka Cyarwa yataye muri yombi abasore babiri barimo umwe w’imyaka 22 n’undi w’imyaka 27 bafite udupfunyika 4 turimo ifu y’ikiyobyabwenge gihambaye cya Heroyine (Héroine), bari banafite urushinge bakoresha bitera mu mubiri icyo kiyobyabwenge.

Umuyobozi wa Polisi w’umusigire mu Karere ka Huye, CIP Michel Majyambere, yatangaje ko gufatwa kwa kw’aba basore byaturutse ku makuru yatanzwe n’umwe mu rubyiruko rwakoreshaga icyo kiyobyabwenge.

Ati “Hari umwe mu rubyiruko wari waje mu kigo kivura abasabitswe n’ibiyobyabwenge (Rehabilitation Center) i Huye, yari yaje kwivuza niwe wahaye amakuru abapolisi babasha kugera kuri bariya basore bafashwe.”

CIP Majyambere yakomeje avuga ko mu gufatwa kwa bariya basore babasanganye udupfunyika tune turimo ifu ya kiriya kiyobyabwenge ndetse n’urushinge bakoreshaga bitera mu mubiri kiriya kiyobyabwenge. Yakomeje agaragaza ingaruka zikomeye za kiriya kiyobyabwenge kibarirwa mu cyiciro cy’ibiyobyabwenge bihambaye.

Yagize ati “Heroine ni kimwe mu biyobyabwenge bibi kandi bihambaye, abagikoresha ntabwo batumura umwotsi wacyo ahubwo ni udufu bavanga n’amazi bakajya bacyitera mu mubiri bakoresheje inshinge.”

Yakomeje avuga ko uwakoresheje kiriya kiyobyabwenge kimwangiza cyane mu bwonko agata ubwenge ndetse hakaba ubwo atitira cyane nk’ufite imbeho kandi izuba riva.

Yavuze ko ubwo hafatwaga bariya basore byagaragaraga ko bari bamaze kucyitera ndetse cyabaritse umubiri wose. Yongeyeho ko iyo barimo kwitera kiriya kiyobyabwenge bakoresha urushinge rumwe ari benshi, ibintu bishobora gutuma banduzanya izindi ndwara zandurira mu maraso.

CIP Majyambere yakanguriye urubyiruko n’abaturarwanda muri rusange kujya bihutira gutanga amakuru igihe cyose hari aho babonye abantu bakoresha ibiyobyabwenge ibyo aribyo byose. Yabagaragarije ko birimo kwangiza urubyiruko kandi arirwo mbaraga z’igihugu.

Abafashwe bahise bashyikirizwa urwego rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) rukorera muri Sitasiyo ya Polisi ya Ngoma kugira ngo hakorwe iperereza.

Umuntu wese ufatanwa, urya, unywa, witera, uhumeka cyangwa wisiga mu buryo ubwo aribwo bwose ibiyobyabwenge bito cyangwa urusobe rw’imiti ikoreshwa nka byo, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo cya burundu n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda arenze miliyoni makumyabiri ariko atarenze miliyoni mirongo itatu ku byerekeye ibiyobyabwenge bihambaye.