RDC: Batatu baguye mu mpanuka y’indege

RDC: Batatu baguye mu mpanuka y’indege

Abantu batatu baguye mu mpanuka y’indege yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 16 Kamena ku Kibuga cy’Indege cya Kavumu i Bukavu mu masaha ya Saa Sita.

Ababibonye bavuga ko ari indege y’ubucuruzi ya sosiyete ya Kin-Avia, yananiwe guhaguruka ikagwa mu gishanga hafi y’Ikibuga cy’Indege cya Kavumu.

Iyi ndege yari yerekeje i Shabunda mu gace gakungahaye kuri zahabu ariko kari mu bwigunge kuko kugerayo bigoranye. Indege nizo zifashishwa mu kujyanayo ibiribwa noneho zigasubira i Bukavu zikoreye amabuye y’agaciro.

Guverineri w’Intara ya Kivu y’Amajyepfo, Théo Ngwabije, yemeje aya makuru avuga ko haguyemo abantu batatu hakangirika n’ibyo yari yikoreye.

Ati “Hapfuye abantu batatu barimo abapilote babiri, umugenzi ndetse n’ibintu byinshi byatakaye".

Hagati aho, iperereza rirakomeje kugira ngo hamenyekane icyateye iyi mpanuka.

RDC ifite ibibuga by’indege mpuzamahanga bine ariko ikagira n’ibindi by’ibitaka bikoreshwa mu bwikorezi bw’abantu n’ibintu.