RDC: Katanga 32 bakekwaho kuba barwaye Chorela

Nyuma ya Ebola itoroheye iki gihugu na Cholera yakigaragayemo,abantu 35 barimo kugaragaza ibimenyetso bya Cholera birimo kwituma nabi ndetse no kuruka.

RDC: Katanga 32 bakekwaho kuba barwaye Chorela
Okapi Photo

Nyuma ya Ebola itoroheye iki gihugu na Cholera yakigaragayemo,abantu 35 barimo kugaragaza ibimenyetso bya Cholera  birimo kwituma nabi ndetse no kuruka.

Iyo ndwara yatangiye kugaragara mu cyaro cya LUkutwe mu bilometero 65 uvuye I Lubumbashi,ku muhanda wa Likasi,muri Zone ya Kalopowe ho mu ntara ya Katanga yo hejuru.

Umuyobozi w’ibitaro bya Kapolowe yajyanye ibimenyetso I Lubumbashi kugira ngo hasuzumwe neza niba ari Chorela yadukiriye ako gace.

Yavuze ko 11 bikekwa ko barwaye Chorela bajyanywe mu bitaro abandi bari kugenda boroherwa ndetse baratashye.Abayobozi bo mu ntara babujije abaturage kugenda cyane muri ako gace karimo iyo ndwara mu rwego rwo gukumura ikwirakwira rya yo.

Itsinda ry’abantu rihagarariye Minisiteri  bagiye mu baturage kubigisha uburyo bashobira kwirinda icyo cyorezo cyane cyane kugira isuku ahantu hose.

Okapi