RIB yatangaje ko iri gukora iperereza ku bayobozi barigishije amafaranga yavuye mu ifumbire ya Leta

RIB yatangaje ko iri gukora iperereza ku bayobozi barigishije amafaranga yavuye mu ifumbire ya Leta

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha [RIB] rwatangaje ko hari gukorwa iperereza ku bayobozi banyereje amafaranga yavuye mu ifumbire Leta yagurishije mu buhinzi.

Ahagana mu 2008 kugeza 2013 leta y’u Rwanda yashoye imari mu mushinga wo kuzana ifumbire no kuyigurisha ku bahinzi mu gihugu hagamijwe kongera umusaruro w’ubuhinzi.

Abayigurishaga ku bahinzi barimo abikorera bafatanyije na zimwe mu nzego za leta bagombaga gusubiza leta amafaranga bavanyemo.

Uyu mushinga leta yawushoyemo arenga miliyari 20 z’amafaranga y’u Rwanda, mu 2014 umugenzuzi w’imari ya leta yagaragaje ko habayeho kunyereza imari nini ya leta muri uyu mushinga.

Mu 2017 hashinzwe itsinda rihuriwemo na minisiteri z’ubuhinzi, ubutabera, ubutegetsi bw’igihugu, polisi n’urwego rw’iperereza ku byaha ngo bakore iperereza ku bakekwaho kunyereza imari muri iyo gahunda.

Ibyavuye muri iri perereza byashyikirijwe ibiro bya minisitiri w’intebe mu kwezi kwa gatatu 2019.

Umwe mu bakoze iri perereza utifuje gutangazwa, yabwiye BBC ko basanze haranyerejwe umutungo wa leta urenga miliyari 10 y’u Rwanda.

Avuga ko abantu bagera kuri 20 barimo abikorera ku giti cyabo na bamwe mu bari abakozi ba leta ku nzego nkuru bagize uruhare mu inyerezwa ry’ayo mafaranga ya leta.

Dominique Bahorera, umuvugizi wa RIB, yabwiye BBC dukesha iyi nkuru ko hari abantu baherutse gufatwa bagafungwa abandi bakaba bari gukurikiranwa badafunze, kubera iyi dosiye.

Agira ati: "Barahari batandukanye bakurikiranyweho kuba baranyereje umutungo wa leta, abenshi bahawe ayo mafumbire ngo bayagurishe abahinzi ariko amafaranga aho kugira ngo bayasubize leta bayishyirira mu mifuka yabo.

Kugeza ubu dufite abantu batandatu bafunze, hari n’abari gukurikiranwa bagize uruhare mu inyerezwa ry’amafumbire, turacyakora iperereza".

Iki kinyamakuru kivuga ko cyabonye amakuru ko mu bakekwa muri iyo dosiye harimo umusenateri, ndetse n’umugabo we w’umucuruzi, uyu mucuruzi we ari mu bari gukurikiranwa bafunze.

Kuwa 04 Nyakanga 2020,ubwo u Rwanda rwizihizaga umunsi wo kwibohora ku nshuro ya 26, nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame yasabye abayobozi mu nzego zinyuranye kwirinda gukoresha umutungo wa Leta mu nyungu zabo bwite.

Yagize ati “Uyu munsi twatashye ibikorwa by’Amajyambere hirya no hino mu gihugu, ibikorwa birageza serivise ku Banyarwanda aho batuye, bigamije kandi kuzamura imibereho ya buri wese, no guha agaciro buri Muturarwanda.

Nyuma y’imyaka ya Politiki mbi, y’ubusambo n’urwango, tumaze kongera kubaka igihugu cyacu twese, kitari icya bamwe gusa. Ni igihugu aho buri wese yita ku wundi, ubu Abanyarwanda dufite ubwigenge n’ubushobozi bwo gukora no kugera ku byo twifuza nta nkomyi.

Dufite Guverinoma ikora ibishoboka byose igashyiraho uburyo ibi byagerwaho, icyangombwa ni uko amategeko akurikizwa, umutungo w’igihugu na wo ntukoreshwe nabi cyangwa mu nyungu z’abantu bwite. Igihugu cyacu kizakomeza gutezwa imbere n’imbaraga, ubwenge n’ubushobozi bwacu, twese dufatanyije kwibohora ni urugendo rugikomeza, dusangiye n’abandi Banyafurika, ibikenewe byose kugira ngo tuzarusoze tugeze Africa aho yifuza birahari.”

Mu nama iherutse guhuza abayobozi mu ishyaka rya FPR-Inkotanyi ku rwego rw’igihugu, Perezida Paul Kagame yaburiye bamwe mu bayobozi bakuru ko "hagiye kubaho kubazwa" ku byerekeye kunyereza umutungo wa Leta ufitiye rubanda akamaro.