Rusizi:Meya yategetse ko basenya ishuri inzugi n'amadirishya biragurishwa hishyurwa ideni rifitiye abaturage none abana babuze aho biga

Rusizi:Meya yategetse ko basenya ishuri inzugi n'amadirishya biragurishwa hishyurwa ideni rifitiye abaturage none abana babuze aho biga

Saint Marie Rususa,ishuri ryari irya fondasiyo Saint Marie de Jesus, ry'ubutswe ku butaka leta yabatije. Ibu ryarasenwe inzugi n'amadirishya biragurishwa hishyurwa ideni ryari rifitiye abaturage bahagemuye ibiribwa n'abarimu. Ryasenwe binyuze mu mwanzuro wafashwe n'umuyobozi w'akarere ka Rusizi Kayumba Ephrem.

Abaturage batuye muri kano gace bumvikanye banenga iyu mwanzuro yo gusenya ibikorwaremezo, ati:''Aha ishuri ryari ry'ubutse habaye ibigunda ,ahandi habaye imirima ushatse guhinga aragenda agafata igice ashaka agahinga''. 

Aba baturage bavuga ko agace bari batuyemo kari kamaze gutera imbere hari n'ikigo cy'ivuriro kuburyo bari batangiye gutera imbere. 

Bavuga ko iri shuri ryaje gusenwa muri 2018, inzugi n'amadirishya biragurishwa kugirango hishyurwe ideni rifitiye abaturage ,ati:''Hasenwe ibyumba by'amashuri 36 inzugi n'amadirishya biragurishwa kugirango hishyirwe ideni risaga miliyoni 9 Rwf, n'ideni ryari rifitiye abarimu ,n'abaturage bahagemuye ibiribwa''.

Kayumba Ephrem uyobora akarere ka Rusizi ,yumvikanye kuri TV1 avuga ko ibyakozwe atabizi ,ati:"Njyewe icyo nzi nuko  natanze uburenganzira bwo kurangiza urubanza rwabo iki kigo kibereyemo ideni, kurangiza urubanza harubwo bikorwa neza cyangwa bigakorwa kumbara za leta , gusa iyi dosiye n'iya kera ndumva ntarigeze mvuga ngo barisenye''.

Abaturage bo banenga uburyo iri shuri ryasenwe kuko ibyumba 36 byakuweho inzugi n'amadirishya n'amabati biza kurangira Ikigo cyose zisenutse , amabati nayo aragurushwa kubera miliyoni 9 Rwf. Ryasenwe muri 2018.