Rwamagana: Abasore batatu batawe muri yombi bamaze kwiba imashini 3 zitanga ingufu z’amashanyarazi

Rwamagana: Abasore batatu batawe muri yombi bamaze kwiba imashini 3 zitanga ingufu z’amashanyarazi
Polisi y’u Rwanda ikorera mu Karere ka Rwamagana mu Murenge wa Fumbwe ku bufatanye n’abaturage bafashe abantu batatu bari bamaze kwiba imashini 3 zitanga ingufu z’amashanyarazi z’isosiyete icukura amabuye y’agaciro mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Murambi.

Aba batawe muri yombi bamaze kwiba izo mashini Ku gicamunsi cyo ku Cyumweru, itariki ya 9 Kanama, ni Dukuzimana John w’imyaka 25 , Rwigamba Jean Bosco w’imyaka 21 na Murazimana Santos w’imyaka 26.

Umuvugizi wa Polisi mu ntara y’Iburasirazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Hamdun Twizeyimana yavuze ko kugira ngo bariya basore bafatwe byaturutse ku banyerondo bo mu murenge wa Fumbwe mu kagari Nyarubuye.

Ati “Tariki ya 9 Kanama saa cyenda z’amanywa abanyerondo babonye bariya bantu bambuka ikiyaga cya Muhazi bari mu bwato bafite imashini 3. Barabahagaritse babaza aho bazikuye batangira kujijinganya bahita bahamagara Polisi iraza irabafata.”

Yakomeje avuga ko ubwo Polisi yabazaga abo basore bari bafatanwe izo mashini umwe muri bo witwa Dukuzimana John yavuze ko yari umukozi wa sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro akaba ariwe wagize uruhare mu mugambi wo kwiba ziriya mashini.

Ati: “Tumaze kubafata twarababajije umwe muribo aduhishurira ko yari ashinzwe amasuku muri iyo sosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro. Twasanze tuyizi kuko yigeze gukora mu karere ka Rwamagana, twarabahamagaye turababaza batwemerera ko babuze izo mashini uko ari 3.”

Kuri ubu abatawe muri yombi bafungiye muri station ya Polisi ya Murambi mu Karere ka Gatsibo aho bavuka ndetse ari naho bakoreye icyaha kugira ngo bakurikiranwe mu mategeko. Ubuyobozi bw’isosiyete y’ubucukuzi bw’amabuye y’agaciro nabwo busubizwa imashini zayo.

like
0
dislike
0
love
0
funny
0
angry
0
sad
0
wow
0