Sadate Munyakazi yiyemeje guhangana na Sam Karenzi ndetse adasize na Radio10 ahafi ni mu nkiko

Sadate Munyakazi yiyemeje guhangana  na Sam Karenzi ndetse adasize na Radio10 ahafi ni mu nkiko

Sadate Munyakazi wigeze kuyobora Rayon Sport akavaho mu buryo bugoranye RGB igombye kuhagoboka yatangarije Umuryango dukesha iyi nkuru ko ateganya kurega Radio na Tv10 n’umunyamakuru Sam Karenzi nyuma y’iterana ry’amagambo ndetse n’ibiganiro Sadate avuga ko binyura mu kiganiro Urukiko bimwibasira kandi ngo bimutuka.

 Kuri uyu wa gatanu taliki 20/11/2020 mu kiganiro yavuze ko yababaye cyane ndetse hari inzego yatangiye gushyikiriza ikibazo cye kandi ateganya no gutanga ikirego, gusa ntiyatubwiye igihe abiteganya.

Kugeza ubu ubuyobozi bwa Radio na TV10 binyuze ku mushoramali nyirayo, Nyagahene, buherutse kwemeza ko iki kiganiro Urukiko ari ikiganiro kiza kandi ibyo abanyamakuru bakora nta kibazo abibonamo, aha basaga n’abavuga kuri ibi bibazo ko iyi radio na televiziyo baba bibasira Munyakazi Sadate.

Uwahoze ari Perezida wa Rayon Sports, Munyakazi Sadate, akomeje kudacana uwaka n’Igitangazamakuru cya Radio/TV10 agishinja gushaka gucamo ibice iriya kipe yahoze abereye umuyobozi, mu gihe umunyamakuru Sam Karenzi asanga akwiye kwitabwaho n’abashinzwe ubuzima bwo mu mutwe cyangwa akajyanwa Iwawa.

Ayo magambo Sam karenzi yamuvuzeho niyo agiye gutuma ajya mu manza ngo kuko atabyihanganira.