Sinari kwihanganira ingano y’igitsina cye-Umugore abwira urukiko

Sinari kwihanganira ingano y’igitsina cye-Umugore abwira urukiko
Umugore witwa Lucy Njeri yabwiye urukiko rwibanze rwa Makadara muri Kenya ko umugabo witwa Geoffrey Nyebere umurega kumumenaho aside akamwangiriza bari baratandukanye kuko atari kwihanganira ubunini bw’igitsina cy’uwo mugabo.

Nyebere nk’uko Nairobi news ibitangaza, yagiye kureba Njeri ariko asanga hari undi mugabo bari kumwe, akomeza gukomanga baramwangira. Nyuma Njeri yarabyutse amumenaho aside mu maso ayinyujije mu idirishya, undi ahita ashya.

Mu rukiko ruri Soweto muri Embakasi muri Nairobi, Njeri yireguye avuga ko uyu mugabo bari baratandukanye kandi ngo kuba yaramusagariraga yari yarabimenyesheje polisi, ntiyagira icyo ibikoraho.

Yabwiye umucamanza, Anjelo Kithinji ko yari yaratandukanye na Nyebere " Kuko atari kwihanganira ingano y’igitsina cye. Cyari kinini ku mugore uwo ari we wese."

Njeri yarekuwe by’agateganyo atanze Kshs ibihumbi 10, urubanza rukazakomeza kuwa 21 Mutarama 2021.

like
0
dislike
2
love
0
funny
0
angry
0
sad
2
wow
0