U Bwongereza: Umunyarwanda yakatiwe azira kwiba amafaranga ya Kiliziya akajya kuyakina urusimbi

U Bwongereza: Umunyarwanda yakatiwe azira kwiba amafaranga ya Kiliziya akajya kuyakina urusimbi
Urukiko rwa Norwich Crown mu Bwongereza kuri uyu wa 23 Ukwakira 2020 rwakatiye igifungo cy’amezi 27 n’ihazabu y’amapawundi 220,000 (agera ku mafaranga y’u Rwanda miliyoni 270) Umunyarwanda Rene Mugenzi azira kwiba amafaranga ya Kiliziya, akayajyana gukina urusimbi.

Nk’uko Daily Mail ibitangaza, Rene Mugenzi wahawe ubwenegihugu bw’u Bwongereza yari umubitsi w’umukorerabushake wa Kiliziya, Katedarali yitiriwe Mutagatifu John Baptitse.

Mugenzi yitwaje ububasha yari yarahawe na Kiliziya, yatangiye kujya afata aya mafaranga yari yaragenewe gufasha abakene kuri konti ya banki ya Katedarali hagati ya Werurwe 2016 na Gicurasi 2018, akajya ayakinisha urusimbi. Iki gitangazamakuru kivuga ko ayo yibye arenga amapawundi 220,000.

Mu 2018 ni bwo Kiliziya yaje gutahura ko amafaranga yatwawe avanwe kuri konti, bitewe n’uko itabashije kwishyura amafaranga ku bikorwa yari yarateganyirije. Icyo gihe ni bwo Mugenzi yatawe muri yombi ndetse yemera ko ari we wayibye.

Mugenzi yavuye mu Rwanda mu 1994 nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi. Icyo gihe ngo yari afite imyaka 18 y’amavuko, ubu akaba afite 44.

like
0
dislike
0
love
0
funny
0
angry
0
sad
0
wow
0