U Rwanda ku mwanya 4 mu bihugu 10 by’Afurika bifite abaturage benshi b’abasinzi

U Rwanda ku mwanya 4 mu bihugu 10 by’Afurika bifite abaturage benshi b’abasinzi
Icyegeranyo giheruka gukorwa n’ikinyamakuru AFK Insider kigaragaza uburyo ibihugu by’Afurika bikurikirana mu kugira abaturage banywa agasembuye kurusha abandi, tukaba tugiye kugaruka ku bihugu icumi bya mbere bigaragaramo n’u Rwanda.

Iki cyegeranyo kigaragaza ibinyobwa bikunze kunyobwa cyane muri buri gihugu n’ingano y’inzoga (litiro) buri muturage w’igihugu abasha kunywa ku mwaka ushyize ku kigereranyo, ni ukuvuga ko ingano yagaragajwe hari n’abayirenza nk’uko hari na bake batanywa ibinyobwa bisembuye.

1. Nigeria/ buri muturage anywa litiro 12.28 ku mwaka

Ubushakashatsi bwakozwe na AFK Insider bugaragaza ko buri muturage wa Nigeria anywa litiro 12.28 z’ibisindisha ku mwaka, bituma kiba icya mbere mu gutunga abaturage benshi bakunda ka inzoga. Nigeria ifite inganda nyinshi zenga ibisindisha zo hagati mu gihugu zituma 84% z’inzoga zose zinyobwa nabo ari izba zikorerwa hagati mu gihugu, naho 16% zikaba inzoga mvamahanga n’amadivayi. Kimwe mu binyibwa bisindisha cyane byengerwa muri iki gihugu ni ikitwa Ogogoro.

2. Uganda

Umururage w’iki gihugu abasha kunywa litiro 11.93 z’ibisindisha ku mwaka. 4% by’inzoga zinyobwa muri Uganda ni izo mu bwoko bwa za byeri (benshi bita za rufuro), mugihe 2% ari izo mu bwoko bwa divayi n’ama likely. Uganda kandi izwiho kuba yenga inzoga iri mu za mbere zikarishye cyane muri Afurika yitwa Uganda Waragi, ifite alukolo iri ku gipimo cya 42% (ifatwa nk’ikiyobyabwenge mu Rwanda) ari nayo ikunda kunyobwa cyane n’abanya-Uganda.

3. Kenya

Buri muturage wa Kenya abasha kunywa litiro 9.72 ku mwaka. 42% by’inzoga zinyobwa muri iki gihugu ni izo mu bwoko bwa byeri ziganjemo izikorerwa imbere mu gihugu zirimo nk’ibinyobwa bya Tusker kizwi cyane mu karere k’Afurika y’Iburasirazuba. Ubushakashatsi bugaragaza ko abagabo n’abagore muri iki gihugu basinda ku rugero rungana, bitandukanye no mu bindi bihugu ho usanga abagabo aribo bazwiho kuba abasinzi.

4. Rwanda

Nibura buri Munyarwanda umwaka ushira abashije kunywa litiro 9.10 z’ibisindisha. ibinyobwa bimenyerewe mu Rwanda nka Primus, Turbo King na Skol n’izindi zinyobwa ku kigero cyigereranyo cy’ 8%, mugihe ibindi bisindisha bya Kinyarwanda nk’urwagwa, inzoga y’ubuki, ikigage n’izindi zihariye 92%.

5. Namibia

Buri muturage wa Namibia anywa litiro 9.62 z’ibisindisha ku mwaka. Inzoga za byeri zigize 67% z’ibisindisha byose naho izindi zose zisigaye zirimo n’izengwa mu buryo bwa gakondo zigasigarana 33%. Imwe mu nzoga izwi cyane muri iki gihugu ni iyitwa Windhoek Lager, ikaba inanyobwa cyane no mu bihugu bituranye na Namibia.

6. Burundi

Buri muturage w’iki gihugu anywa litiro 9.47 z’ibisindisha ku mwaka. Kimwe n’u Rwanda, u Burundi buzwiho inzoga gakondo y’urwagwa rw’ibitoki kaba ari nayo inyobwa cyane kuko izindi zisigaye zihariye 19% mu kunyobwa.

7. Afurika y’Epfo

Buri muturage wo muri iki gihugu anywa litiro 9.46 z’ibisindisha ku mwaka. Bitewe n’uko abaturage b’iki gihugu bateye imbere mu bukungu, inzoga za byeri nizo zinyobwa ku gipimo cyo hejuru kuko zihariye 56 by’inzoga zose zinyobwa mu gihugu. Ni mugihe za divayi zinyobwa ku gipimo cya 17%. Zimwe mu nzoga zinyobwa cyane muri Afurika y’Epfo harimo iyitwa ‘Castle’ na ‘Black Label’. Iki gihugu kandi gikora za divayi zinyobwa cyane ku isi nka ‘Stellenbosch’ na ‘Western Cape.’

8. Gabon
Buri munye-Gabon abasha kunywa litiro 9.32 ku mwaka. Nabo bakunda kunywa inzoga zo mu bwoko bw’amabyeri ku kigero cya 68%. Imwe mu nzoga zengerwa muri iki gihugu harimo iyitwa ‘Regab’ ikaba iri no mu zihendutse kuko igura hagati y’idolari 1.70 na 2$.

9. Botswana

Buri muturage wa Botswana anywa litiro 7.96 ku mwaka. Inzoga za byeri zinyobwa kigero cya 57% naho izisigaye zose zikiharira 42%. Imwe mu nzoga izwi cyane muri iki gihugu ni iyitwa St Louis Lager, ikaba iri no mu zikunzwe cyane mu bindi bihugu nka Namibia na Afurika y’Epfo.

10. Tanzania

Buri muturage wa Tanzania anywa litiro 7.7 z’ibisindisha ku mwaka. Tanzania ikunda kunywa inzoga zenze mu buryo gakondo kuko zihariye 87%, ahanini bitewe n’uko arizo ziba zihendutse. Ni mugihe byeri zinyobwa ku kigero cya 11%. Imwe mu nzoga zinyobwa na benshi muri Tanzania ni iyitwa Moonshine.

Ikinyamakuru AFK gisoza kigira inama abantu kureka kunywa inzoga nyinshi kuko atari nziza ku buzima bwa muntu, byaba na ngombwa ukaba wayireka burundu.

like
1
dislike
0
love
0
funny
0
angry
0
sad
1
wow
0