U Rwanda rugiye gufungura Ambassade muri Mozambique

Perezida Paul Kagame yahaye ikaze mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi, watangiye uruzinduko rwe rw’iminsi itatu mu Rwanda,ku mugoroba akaba yasangiye n’abayobozi batandukanye ndetse Perezida kagame avuga ko u Rwanda rugiye gufungura ambassade muri Mozambique.

U Rwanda rugiye gufungura Ambassade muri Mozambique
5qmedias

Perezida Paul Kagame yahaye ikaze mugenzi we wa Mozambique, Filipe Nyusi, watangiye uruzinduko rwe rw’iminsi itatu mu Rwanda,ku mugoroba akaba yasangiye n’abayobozi batandukanye ndetse Perezida kagame avuga ko u Rwanda rugiye gufungura ambassade muri Mozambique.

Perezida kagame ntabwo yakiriye mugenzi we ari wenyine kuko yari aherekejwe n’abandi bayobozi barimo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga Louise Mushikiwabo,na Minisitiri w’ubucuruzi n’inganda Vincent Munyeshyaka.Igikorwa cyo ku mwakira cyakomereje ku meza ubwo basangiriraga hamwe ifunguro rya n’ijoro .

Perezida Kagame yashimiye Perezida Nyusi wemeye ubutumire bw’u Rwanda, ashimangira ko gufungura Ambasade i Maputo bizakomeza kunoza umubano w’ibihugu byombi.

Yagize ati “Nabwiye Perezida Nyusi ko mu minsi iri imbere tuzafungura Ambasade i Maputo. Ibi bizadufasha gukomeza gushimangira ubuhahirane hagati y’ibihugu byacu. Nta yindi nzira izadufasha gukomeza urugamba rwo kwibohora, uretse guhuza imbaraga n’ubushobozi tugamije guhindura ubuzima bw’abaturage bacu.”

Perezida Nyusi ageze mu Rwanda nyuma yuko Perezida Kagame nawe yagiriye uruzinduko muri Mozambique mu Ukwakira 2016, rwari urwa kabiri agiriye muri icyo gihugu cyo muri Afurika y’Amajyepfo kuko yaherukaga yo mu 2004.

Mu rwego rwo guha ikaze uyu mukuru w’igihugu ibendera rya Mozambique ryari ryazamuwe aho yagiye anyura kuva ku kibuga cy’indege I Kanombe kugeza kuri Convention Centre.

Perezida Nyusi yaraye asuye agace kahariwe inganda kazwi nka “Kigali Special Economic Zone” i Masoro mu Karere ka Gasabo,ku munsi wa kabiri w’uruzinduko rwe, kuri uyu wa Gatanu arasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, aho arunamira abazize Jenoside yakorewe Abatutsi muri 1994 ndetse n’Ingoro y’Umwami mu Rukali mu Karere ka Nyanza.

Ntabwo aragarukira aho gusa kuko araza kwerekeza mu karere ka Rubavu aho azasura inyubako itangirwamo serivisi zihuriweho ku mupaka w’u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo izwi nka ’La Corniche One Stop Border.

Perezida Nyusi azahaguruka ku butaka bw’u Rwanda ku wa 21 Nyakanga ahite akurikirwa na Perezida w’u Bushinwa, Xi Jingping uzaba ari i Kigali wa 22 na 23 Nyakanga nyuma yaho Minisitiri w’Intebe w’u Buhinde , Narendra Modi ku wa 23 na 24 Nyakanga 2018 agenderere u Rwanda,bose bakaba bafite intego yo gushimangira no kunoza umubano hagati y’ibihugu ku mpande zose.

U Rwanda na Mozambique bifitanye umubano wihariye, aho ibihugu byombi bifitanye amasezerano y’ubufatanye n’ubuhahirane mu buhinzi, ubwikorezi n’ingendo zo mu kirere. Sosiyete ya RwandAir irateganya gutangira ingendo muri Mozambique mu minsi iri imbere.

Mbitezimana Isaac-Ibisigo.com