Ubuzima bwarahindutse ba bagabo bagufi b’i Musanze basigaye batuye i Kigali

Ubuzima bwarahindutse ba bagabo bagufi b’i Musanze basigaye batuye  i Kigali

Abagabo batatu bamamaye ku mbuga nkoranyambaga bazwi ku mazina ya Andrée, Paul na Peter basigaye batuye I Kigali nyuma yo kubifashwamo n’Umuryango ufasha wa Be Kind Family washinzwe n’umuhanzi mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Sedrick Djano [Sedy Djano].

Amazina yabo ni Buhigiro Andrée, Dudakubana Paul na Sindikubwaho Peter, bavuga ko babyirukiye I Muhanga ariko nyuma baza kwimuka bajya kuba I Musanze ari naho itangazamakuru ryabasanze batangira kwamamara gutyo.

Aba bagabo iyo muganira bakubwira ko umwe muri bo afite imyaka 65, abandi bakagira muri 45 gusa ntabwo bayizi neza.

Paul umwe muri aba bagabo yavuze ko kuva bagera I Kigali ubuzima bwahindutse ari nayo mpamvu bashimira Umuryango Be Kind wabahaye ubu bufasha.

Kuri ubu bari gukina muri Filime y’uruhererekane yise ’Twitonze’ itambuka ku rukuta rwa YouTube rw’Umuryango witwa ’Be Kind Family’ uzwiho ibikorwa by’ubugiraneza.
Mukiza Maxime uri mu banyamuryango ba Be Kind Family yavuze ko igitekerezo cyo kubimura bakabakura I Musanze babazana I Kigali byavuye ku gitekerezo cya Sedy Djano.

Yakomeje avuga ko nyuma yo kubazana I Kigali batekereje ku kintu nabo bashobora gukora kandi bakakisangamo bityo bikanabongerera icyizere cy’ubuzima bakava mu bwigunge.

Ati “Twabazanye mu nzu nshya tubaha buri kimwe, turangije turareba tubona ko hari ikintu bashobora gukora kibababyarira inyungu aribwo twahise dutekereza kuri filime kugira ngo birememo icyizere kandi ibyo dukina bavuge ko n’ubwo badashoboye gukora akazi k’ingufu ariko muri filimi ishobora kubatunga ikanabaremera ubuzima.”

Sedy Djano washinze Umuryango Be Kind Family, ni umuhanzi ubivanga no kwandika filimi ndetse n’ibikorwa by’urukundo anyuza muri uyu muryango yashinze mu 2018, ku gitekerezo yakuye ku mibereho igoye abana bo ku muhanda babamo ari nabwi buzima yabayemo mu bwana bwe.