Umuraperi Jay Polly yinjiye mu gukina filime(Reba hano iyo agaragaramo)

Umuraperi Jay Polly yinjiye mu gukina filime(Reba hano iyo agaragaramo)

Umuraperi Tuyishimire Joshua wamenyekanye cyane nka Jay Polly, yinjiye mu mwuga wo gukina cinema aho yahereye muri filime y’uruhererekane ya ’Ishyano ry’ikibero’ irimo itambitswa kuri YouTube.

Mu bice bya mbere by’iyi filime ntabwo Jay Polly agaragaramo, atangira kugaragara mu gice cya 5 cy’iyi filime.

Akinamo ari umusore wakubiswe, muri iki gice cya gatanu Jay Polly aba yagiye kuvumba umuceri n’icyo kunywa mu rugo rw’abakire habayemo Isabukuru y’amavumo, aza kuvumburwa agasohorwa nabi muri ibyo birori.

’Ishyano ry’ikibero’ Jay Polly akinamo yitwa Ruferedi, ni filime irimo umugore n’umugabo ariko batumvikana bigatuma n’iterambere ry’urugo rwabo ridindira.

Reba igice Jay Polly yakinnyemo