Umuriro watse hagati ya Dj Lenzo na Phil Peter amushinja urwango n’uburyarya

Umuriro watse hagati ya Dj Lenzo na Phil Peter amushinja urwango n’uburyarya

Dj Lenzo umwe mu bamaze igihe mu ruganda rw’imyidagaduro, yifatiye ku gahanga uwahoze ari inshuti ye bakoranye, umunyamakuru Phil Peter amushinja urwango n’uburyarya ni nyuma yo kutamushyira mu bahatanira ibihembo televiziyo ya Bruce Melodie akorera yateguye.

Dj Lenzo na Phil Peter bamaze igihe ari inshuti ariko baravuga ngo hazima uwatse, barakoranye ndetse banatangiranye ikiganiro The Choice cyo ku Isibo TV Phil Pter asigaye akorera, banakoranye indirimbo Bombe yakunzwe cyane, gusa kuri ubu bisa nk’aho batagicana uwaka.

Isibo TV yateguye ibihembo byiswe ‘The Choice Awards’ aho bazahemba mu byiciro bitandukanye by’imyidagaduro nk’umuhanzi w’umwaka, Umukinnyi wa Filime w’Umugabo w’Umwaka, Umukinnyi wa Filime w’Umugore w’Umwaka, The Choice Influencer of the Year, Umuhanzi ukorera indirimbo hanze y’u Rwanda, Indirimbo y’Amashusho y’Umwaka, Umugabo utunganya neza amashusho, Umuhanzi mushya n’icyiciro cy’umu Dj mwiza, abahatana mu byiciro byose wababona unyuze hano.

Dj Lenzo akaba yababajwe no kuba atagaragaye mu bahatana mu cyiciro cy’umu Dj mwiza aho abatoranyijwe ari Dj Bisoso, Dj Diallo, Dj Ira, Dj Marnaud na DJ Toxxyk.

Abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram, Dj Lenzo yavuze ko bibabaje kuba yarakoranye na Phil Pter amubwira ko ari mu Dj wa mbere yemera mu Rwanda ariko akaba atamushyize mu bahatanira ibihembo yateguye.

Ati“ Ngiye nta kubwiye byaba ari ukwica uruganda bya nyabyo. Uribuka icyubahira n’ukuntu twakoranye umbwira ko ari njye Dj wemera mu Rwanda, ukaba utananshyize mu bahatanira ibihembo wateguye?”

Yakomeje avuga ko ibi bishimangira urwango amufitiye gusa ngo ababajwe n’uko yari akimufitiye ideni ariko amwizeza ko arimwishyura vuba cyane.

Ati“ Bigaragaje urwango umfitiye. Mbabajwe nuko nari nkigufitiye ideni ariko vuba ndarimaramo, urabizi ko ndi umukozi.”

Dj Lenzo na Phil Peter bakoranye kuva ku Isango Star, batangirana no ku Isibo TV ikiganiro The Choice cyateguye ibi bihembo, nyuma yaje kuhava aragenda Phil Pter we arahasigara.

Aba ubundi basanzwe ari inshuti ariko byahindutse