Umusore yegukanye umudari wa Zahabu nyuma yo kwikinisha amasaha 9 mu guteza imbere iki gikorwa

Umusore yegukanye umudari wa Zahabu nyuma yo kwikinisha amasaha 9 mu guteza imbere iki gikorwa
Umusore ufite inkomoko mu Mujyi wa Tokyo mu gihugu cy’Ubuyapani, Masanobu Sato, ni we wegukanye umudari mu kwikinisha ku isi nyuma yo kubikora amasaha icyenda n’iminota 58.

Ibi rero bikaba byarabaye mu marushanwa azwi ku izina rya Masturbate-a-thon abera mu mujyi wa San Francisco agamije guteza imbere igikorwa cyo kwikinisha.

Uyu mugabo ngo akaba amaze gutwara uyu mudari inshuro ebyiri, aho ngo ku nshuro ya mbere yikinishije amasaha agera ku 9 n’iminota 33 naho ku nshuro ya kabiri agakoresha amasaha 9 n’iminota
58.

Iri rushanwa rero ngo ryashyizweho n’ikigo cyitwa Center For Sex and Culture cyo mu Mujyi wa San Francisco, aho ngo ukora irushanwa aba agomba kwikinisha igihe kirekire gishoboka atarasohora.

Uyu musore yavuze ko kugira ngo agere kuri iyi ntambwe itangaje, atangira iki gikorwa we yita sport ye mu gitondo mu gihe inshuti ye iba iri mu yindi mirimo nko guteka cyangwa areba televiziyo ngo ariko rimwe na rimwe nawe amufasha kubara amasaha. Yagize ati ”Na we ntabwo akunda gutera akabariro, kimwe nkanjye”.

Ikindi kandi uyu mugabo yatangarije San Francisco Weekly ko ngo kugira ngo abone imbaraga, akora siporo nko koga ndetse no guterura ibyuma. Abganga bavuga ko kwikinisha ari bibi.

like
0
dislike
0
love
0
funny
0
angry
0
sad
0
wow
0