Umuyobozi wa APR FC, Maj. Gen. Mubaraka Muganga yahaye ubutumwa bukomeye abakinnyi ba AS Kigali

Umuyobozi wa APR FC, Maj. Gen. Mubaraka Muganga yahaye ubutumwa bukomeye abakinnyi ba AS Kigali

Umuyobozi wa APR FC, Maj. Gen. Mubaraka Muganga yasuye abakinnyi ba AS Kigali ndetse abifuriza intsinzi mu mukino bazakina na Orapa United yo muri Botswana muri CAF Confederations Cup, anabakangurira kwirinda icyorezo cya COVID-19.

AS Kigali izahagararira u Rwanda mu mikino nyafurika ya CAF Confederations Cup aho izahura na Orapa United yo muri Botswana mu ijonjora ry’ibanze.

Umukino ubanza uzabera muri Botswana mu mpera z’iki cyumweru, ni mu gihe uwo kwishyura uzabera i Kigali ku wa 5 Ukuboza 2020.

Ku munsi wo ku wa Gatandatu ubwo AS Kigali yari imaze gukina umukino wa gicuti na AS Arta Solar7 yo muri Djibouti, umuyobozi wa APR FC yaganirije abakinnyi ba AS Kigali ari kumwe n’umuyobozi w’Umujyi wa Kigali Prudence Rubingisa.

Maj. Gen. Mubaraka Muganga yasabye aba bakinnyi kwitwara neza bakamenya ko bagiye bahagarariye u Rwanda kandi bakirinda icyorezo cya Coronavirus kuko hagize umukinnyi wandura byaba ari igihombo nk’uko umwe mu bakinnyi.

Ati"icya mbere byari ukutwifuriza intsinzi kandi ko yizeye ko tuzayizana kuko dushoboye. Tugomba kumenya ko duhagarariye u Rwanda, yadusabye kuzaruhagararira neza. Yadusabye ko n’ubwo tugiye gukina tugomba no kwirinda icyorezo cya Coronavirus, tukitwarararika kuko hagize umukinnyi ucyandura ntakine byaba ari igihombo ku ikipe."

Biteganyijwe ko AS Kigali ihaguruka mu Rwanda mu saa sita z’ijoro z’uyu munsi yerekeza muri Batswana aho umukino uzaba ku wa gatandatu tariki ya 28 Ugushyingo 2020.