Umwamikazi Elizabeth arashaka umukozi w’isuku uzajya ahembwa miliyoni 92 RWF ku kwezi

Umwamikazi Elizabeth arashaka umukozi w’isuku uzajya ahembwa miliyoni 92 RWF ku kwezi
Umuryango w’Umwamikazi w’u Bwongereza, Elizabeth II, urifuza umukozi ushinzwe serivisi zirimo isuku uzajya ahembwa amayero 20,000 ku masaha 30 mu cyumweru; bivuze ko mu kwezi yajya ahembwa amayero 80,000.

Twifashishije urubuga rwa Currency Converter rutanga amakuru agezweho y’uko ivunjisha aranga ry’amafrihagaze, twasanze amayero 80,000 angana n’amafaranga y’u Rwanda agera kuri miliyoni 80 (92,834,400 rwf).

Itangazo riri ku rubuga rw’uyu muryango, rivuga ko uyu mukozi azakorera mu ngro ya Windsor, akaba ari naho azajya arara. Azajya akora kuva ku wa mbere kugeza ku cyumweru.

Mu nshingano uyu mukozi azajya akora, harimo kwita ku isuku y’ikibanza ingoro ya Windsor iherereyemo, no kugira uruhare mu itegura ry’inama n’ibirori birahabera.

Ngo kubona aka kazi nta kindi bisaba, keretse ubushake. Uzagira amahirwe yo kukabona, azahabwa amahugurwa amwongerera ubumenyi mu bijyanye n’aka kazi, mu gihe kigera ku mezi 13.

Ntibizwi niba aka kazi kemerewe gukora Abongereza gusa, cyangwa niba hari abanyamahanga bagerageza aya mahirwe.

like
0
dislike
1
love
1
funny
1
angry
0
sad
0
wow
1